‘Postnatal Depression’: Iyi ndwara ni mbi cyane , ishobora gufata umugore ukimara kubyara kuburyo ashobora kwibabaza cyangwa akabaza uwo muziranenge yibarutse.

‘Postpartum Depression,’ cyangwa ‘Postnatal Depression’, ni indwara y’agahinda gakabije yibasira benshi mu bagore bakimara kubyara, nibura ikabafata mu cyumweru cya mbere cyangwa ikaba yaza igihe icyo ari cyo cyose mbere y’umwaka umugore amaze kwibaruka. Ikigo cy’Abongereza cyita ku buzima, ‘The National Health Service (NHS)’, muri Kanama 2022 cyatangaje ko iyi ndwara yibasira hejuru y’umugore umwe mu 10 bakimara kubyara.

Uyifite arangwa n’ibimenyetso bitandukanye birimo guhindagurika kw’ibyiyumviro bye rimwe akumva afite agahinda kenshi ndetse akaba yanarira ntacyo abaye, akumva yihebye cyangwa ameze nk’aho nta kintu asigaranye, ndetse akumva atakiryohewe n’ubuzima.

Hari n’uwibasirwa n’umujinya ndetse n’umuhangayiko udasanzwe, akazinukwa inshuti ze n’umuryango we, akitakariza icyizere ndetse akumva yakwibabaza cyangwa akabaza uwo mwana yabyaye.

Ikindi kijya kibaho ni ukwibasirwa n’umunaniro ukabije no gucika intege, gutakaza ubushake bwo kurya no guhindagurika kw’ibiro, guhindagurika kw’imisinzirire hakaba ababura ibitotsi ndetse hari n’abagorwa no gufata imyanzuro cyangwa bagatakaza ubushobozi bwo kwita ku kintu ngo bagikore neza.

Iyi ndwara nta kigero cy’imyaka runaka umugore yaba arimo ngo imwibasire, ahubwo umugore wese ukimara kubyara ashobora kuyirwara. NHS ivuga kandi ko bamwe mu bagore bajya bayirwara ntibabimenye kuko itangira gahoro gahoro.

Bimwe mu biyitera harimo imihindagurikire y’imisemburo y’umubiri w’umugore ukimara kubyara, kwiyumva nk’utarigeze yitabwaho ngo ahabwe ubufasha akimara kubyara no kuba wari usanganywe agahinda gakabije na mbere yo kubyara.

Hari kandi n’uruhererekane rw’imiryango, kuba wagira ibibazo ku mubiri warabitewe no kubyara bikugoye, kwibuka ko ugize inshingano nshya zo kwita ku mwana, cyangwa ukaba ufite n’ibibazo byo kubura ubushobozi bw’amafaranga n’ibindi. Uwiyumvamo ibimenyetso by’iyi ndwara nyuma yo kubyara, agirwa inama yo kutiheza akongera kugirana urugwiro n’abo mu muryango we cyangwa inshuti ze.

Hari kandi no gushaka ubufasha mu biganiro ku bajyanama mu mitekerereze, gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho kuko byagufasha gusubiza ku murongo ibitotsi byawe ndetse no gufata indyo yuzuye. Mu gihe ukomeje kwibasirwa n’agahinda gakabije, ushobora kwivuza byaba ngombwa abaganga bakanakwandikira imiti.

Bumwe mu buryo bwagufasha kwirinda iyi ndwara harimo kuguma kubaka umubano n’abantu ukunda no mu gihe utwite, ndetse ukanabasaba ubufasha mu gihe ubakeneye ku buryo utazagera mu gihe cyo kubyara usanzwe wiyumva nk’uwatereranwe.

Ikindi kandi ni uko bishoboka ko no mu bagore bakuzengurutse hashobora kuba harimo abararwaye iyi ndwara nyuma yo kubyara, ku buryo ushobora kubegera ukabasa inama z’ibyagiye bibafasha gusohoka muri ibyo bihe.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.