Prof. Jean Bosco Gahutu yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 07 Nzeri 2020.

Prof. Jean Bosco Gahutu

Prof. Jean Bosco Gahutu

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu. Yari umushakashatsi witanga kandi ukora cyane muri Kaminuza y’u Rwanda. Aruhukire mu mahoro.”

Kaminuza y’u Rwanda na yo ibinyujije kuri Twitter, yemeje aya makuru, ivuga ko yitabye Imana kuri uyu wa mbere kandi ko urupfu rwa Gahutu ari inkuru ibabaje n’igihombo gikomeye.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko izahora izirikana uburyo Prof. Jean Bosco Gahutu yakundaga akazi kandi akarangwa n’ubwitange, by’umwihariko mu byerekeranye no guteza imbere ubushakashatsi.

Kaminuza y’u Rwanda yihanganishije umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.

Biravugwa ko Prof. Jean Bosco Gahutu yitabye Imana ari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba ari na ho yari amaze igihe kigera ku kwezi arwariye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.