Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda no mu burezi yitabye Imana mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere azize uburwayi.
Prof Laurent Nkusi witabye Imana afite imyaka 70, ni we wayoboye bwa mbere ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, rishingwa bwa mbere mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda UNR, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950. Iyi ni imwe mu mirimo yakoreye igihugu.
[1976-2000]: Prof Laurent Nkusi Umwarimu mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda UNR, yigisha ubuvanganzo n’indimi, akaba yaraje no kuyobora ishuri ry’Itangazamakuru n’itumanaho ubwo ryatangizwaga bwa mbere muri iyi kaminuza.
[2000-2003]: Prof Laurent Nkusi yabaye Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije, ava muri iyo Minisiteri yerekeza muri Minisiteri y’Itangazamakuru yakoreraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe, aza kusa ikivi mu 2008.
[2009-2011]: Prof Laurent Nkusi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK.
[2011-2019]: Prof Laurent Nkusi yabaye Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza.
Imana imuhe iruhuko ridashira.