Prof. Nshuti Manasseh yasimbuye Amb. Olivier Nduhungirehe muri MINAFFET

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,

Prof. Nshuti Manasseh

Prof. Nshuti Manasseh

None kuwa 30 Mata 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Prof. Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.


Izina rya Prof. Nshuti Manasseh rirazwi cyane muri Politiki y’u Rwanda, dore ko yabaye Minisitiri muri Minisiteri zitandukanye, nk’aho yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Amakoperative n’Ubukerarugendo, aba Minisitiri w’Imari, ndetse aba na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Prof. Nshuti Manasseh ni na we washinze Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), Kaminuza yatangiye muri 2013.

Prof. Nshuti Manasseh asimbuye Amb. Olivier Nduhungirehe wavanywe ku mirimo ye ku wa kane tariki 09 Mata 2020.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryavugaga ko Perezida wa Repubulika yavanye Olivier Nduhungirehe ku mirimo ye, kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye, aho gushingira kuri politiki ya Leta.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, tariki ya 30 Kanama 2017, nyuma y’uko yari amaze imyaka ibiri ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Nyuma y’iryo tangazo, Amb. Nduhungirehe yanditse kuri twitter, avuga ko ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere mu myaka ibiri n’igice yari amaze akorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Yanditse kandi ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu mu bundi bushobozi. Kugeza ubu, nta wundi mwanya uramenyekana yaba yarahawe nyuma yo kwirukanwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.