Umunyamabanga Uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karere, yiyemeje gutera inkunga urwego rw’ibidukikije mu Rwanda yibanda ku koroshya no kunoza serivisi ku buryo bwihuse.
Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Fatina Mukarubibi, yasimbuye kuri uwo mwanya.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibidukikije, witabirwa na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’ Arc Mujawamariya, n’abandi bayobozi bakuru muri iyo Minisiteri.
Abo bayobozi bombi bahererekanyije inyandiko z’ubuyobozi, nyuma Mukarubibi agaragariza Umunyamabanga Uhoraho mushya ibyagezweho , ndetse anamwereka imishinga yose agomba kuzakomerazaho akurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karera, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere akamushinga izo nshingano, yiyemeza kuzafasha urwego rw’ibidukikije, ariko cyane cyane mu koroshya no kwihutisha serivisi.
yagize ati “Hari imirimo myinshi igomba gukorwa, kandi ndizera rwose ko uburyo bwo kubigeraho ari uruhare rwacu mu gushyigikira ibyatangijwe mu kunoza imitangire ya serivisi nziza, yihuse kandi itanzwe kinyamwuga”.
Karera kandi yiyemeje kuzakorana n’abo asanze muri Minisiteri, mu rwego rwo kugera ku byo biyemeje, kandi avuga ko azakomereza ku byo uwamubanjirije yari yaratangiye.
Mbere y’uko agirwa Umunyamabanga Uhoraho, Karere yari asanzwe ari Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije.
Umunyamabanga Uhoraho ucyuye igihe, Mukarubibi Fatina, yashimiye abakozi bose bakora muri Minisiteri y’Ibidukikije ku byo bagezeho bafatanyije, ashimangira ko kugira ngo ugere ku ntego bisaba kwimakaza indangagaciro no gukorana umurava.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’ Arc Mujawamariya, yifurije imirimo myiza abakozi bose, kandi abibutsa ko nta kwinuba gukwiye kubaranga mu gihe bakorera igihugu cyabo, kuko ari byo bakigomba.