Mu rwego rwo gushyigikira Leta mu gikorwa cyo gufasha abatakibasha gukora kubera Coronavirus, abikorera bo mu Karere ka Huye bamaze gutanga ibiribwa by’agaciro ka miliyoni zirindwi n’imisago.
Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, Emmanuel Nziraguhunga, inkunga abikorera bo mu Karere ka Huye begeranyije ingana na toni zirenga eshatu za kawunga, toni 7 n’ibiro ijana z’umuceri n’ibindi biribwa birimo amavuta, ifu y’imyumbati n’impungure hamwe n’ibishyimbo.
Hari n’abikorera batanze amasabune, ibi byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni zirindwi n’ibihumbi 450.
Ibi byose byashyikirijwe ubuyobozi na bwo bugenda bubishyikiriza imidugudu, na yo ikabishyikiriza abari batunzwe no gukorera amafaranga umunsi ku munsi batakibasha gukora kubera Coronavirus, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.
Ati “Inkunga yose itangwa inyuzwa ku buyobozi na bwo bukagena uko yatangwa hakurikijwe amabwiriza.”
Uyu muyobozi anashima urugaga rw’abikorera kimwe n’abandi bantu bagiye batanga inkunga zo gufasha bagenzi babo, dore ko ngo abagenda bazitanga atari bakeya.
Asaba kandi abantu bose bafite icyo barusha abandi gukomeza uwo mutima wo gufasha bagenzi babo, ariko bakazirikana ko inkunga zinyuzwa mu buyobozi ari na bwo bugena abagomba kuzihabwa.
Bitewe n’uko byagiye bigaragara ko hari abakene bari basanzwe bafashwa na Leta usanga bifuza na bo guhabwa kuri bene izi nkunga z’ibiribwa, umuyobobozi w’Akarere ka Huye avuga ko bidakwiye kuko n’ubundi inkunga Leta yari isanzwe ibagenera zitahagaritswe.
N’ikimenyimenyi, ngo abakene bari basanzwe bakora imirimo bahemberwa amafaranga bayahawe mbere, ku buryo ubu bagenda bakora bishyura.