Urugaga rw’abikorera rwatangiye inzira ijyanye no gushishikariza abikorera kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Ntara y’Uburengerazuba, haba ku mabuye y’agaciro, ubuki, ubukerarugendo bw’amapariki ya Gishwati na Nyungwe, ubwikorezi hamwe no mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, hiyongeraho ubworozi bw’amatungo n’ibiyakomokaho hamwe n’ubuhinzi bw’icyayi na ikawa.
Hiyongeraho andi mahirwe y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho Abanyarwanda basabwa kohereza mu mahanga ibyo bakora mu kongera amadovizi.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera kurwego rw’gihugu, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’ abikorera muri iyi Ntara kuwa 28 Mutarama 2020, bemeje kwishyira hamwe bagashora imari mu mishinga minini ishingiye ku mahirwe agaragara mu Ntara y’Uburengerazuba.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse, avuga ko intara ayobora ifite amahirwe menshi kandi atabyazwa umusaruro haba mu buhinzi n’ubworozi n’ibibikomokaho, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Agira ati “Muri iyi ntara hari amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro, twifuje kumurikira abikorera kugira ngo bashoremo imanari mu guteza imbere y’iyi ntara n’igihugu. Intara ifite imihanda itatu iyisohokamo, ibibuga bibiri by’indege, icyayi n’ikawa byinshi biva aha kugera kuri 52%, ifite amazi kandi amahirwe ayirimo ntaho turageza kuyakoresha, kandi natwe ubwacu imikorere yacu ikeneye kongerwa”.
Robert Bapfakurera, Perezida wa PSF ku rwego rw’igihugu, avuga ko abikorera bakwiye kureba ku mahirwe ari mu ntara no kuyashoramo imari.
Agira ati “Amahirwe dufite yo guturana na Kongo tugomba kuyakoresha, aho kuyarebesha amaso gusa, dufatanye gutekereza mu kwihaza no gusagurira amasoko y’abaturanyi”.
Akomeza avuga ko u Rwanda rwabaye isoko ry’amahanga nyamara ibyo bagurayo bashobora kubikora, asaba ko abikorera mu Rwanda bakwihaza ibyo bakeneye ku isoko, ndetse bagahaza n’amasoko y’abaturanyi.
Intara y’Uburengerazuba izwiho kugira ubutaka bwera cyane imboga n’ibirayi n’ubu bikiri bike ku isoko ry’u Rwanda na Kongo, naho icyayi n’ikawa na byo umusaruro ugera ku isoko ntuhagije.
Mu bukerarugendo, uretse Nyungwe isurwa, Gishwati na Mukura ntibiratangira kubyazwa umusaruro. Hari imisozi nyaburanga ifite amateka idasurwa ndetse n’ubuvumo bwinshi ntiburatahurwa, ibi bikiyongeraho ibirwa mu kiyaga cya Kivu n’ingendo zaho na byo bititabirwa cyane.
Andi mahirwe agaragazwa ni ubukerarugendo bw’amaguru, aho abantu bava mu Karere ka Rubavu bagana mu Karere ka Rusizi bagasura uturere twa Rutsiro, Karongi na Nyamasheke, kandi bakagenda basura ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’umuco nyarwanda bikorerwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ubu bukerarugendo butamaze igihe kinini butangiye buracyafite byinshi bukeneye nk’ibikorwa remezo byakira ababukora.
Ibindi bigaragazwa byo gushoramo imibari ni ubucuruzi bwambukiranya umupaka, inyubako z’ubucuruzi nk’amasoko manini, no gutunganya inkengero z’ikiyaga cya Kivu gisurwa kurusha ibindi mu Rwanda.
Abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba hamwe n’ubuyobozi bw’intara bakaba bariyemeje ubufatanye hagati y’urwego rw’abikorera n’inzego za Leta, hagamijwe guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’intara n’uturere tuyigize.
Gushora imari mu mishinga ijyanye n’amahirwe agaragara mu Ntara y’Uburengerazuba ashingiye ku gucuruzanya n’igihugu cy’abaturanyi harimo ubucuruzi rusange, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi n’ubwikorezi mu ntara no mu mazi.
Abikorera biyemeje kugira umuhigo w’umushinga nibura umwe muri buri karere ushingiye ku mahirwe ari mu ntara, kubaka amashyirahamwe y’abikorera ahereye ku karere mu rwego rwo kugira ijwi rimwe mu buvugizi, no kongerera ubushobozi abikorera.
Abikorera basabwe gushyira ingufu mu kubaka amasoko yo kuranguza ahegereye imipaka aho kuba isoko ry’abaturutse mu bihugu bya kure, hamwe no gushinga inganda nto n’iziciriritse zikora ibikenerwa ku isoko ry’imbere mu gihugu n’iry’abaturanyi.
Kugira ngo bashobore gukora imishinga minini, biyemeje gushyira imbaraga mu mishinga ihuriweho na benshi igacungwa n’abakozi babifitiye ubushobozi aho gucungwa na ba nyirayo rimwe na rimwe batabishoboye.
Mu gihe benshi mu bacuruzi bahombywa n’ubumenyi buke mu birebana n’amategeko n’imisoro, basabwe kongera imbaraga muri gahunda yo kumenyekanisha amategeko arebana n’imisoro munzego z’abikorera.