Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles, arasaba abahinzi by’umwihariko abo mu turere tuzabonekamo imvura nke gutera imbuto hakiri kare, kugira ngo izacike imyaka iri hafi kwera.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko imbuto n’ifumbire byamaze kugezwa ku mirenge no mu makoperative ku buryo abahinzi ba mbere batangiye kuyifata.
Agira ati “Guhera kuwa 20 Kanama 2020, imbuto zatangiye kugezwa ku mirenge no mu makoperative y’abahinzi, urebye nta kibazo cy’imbuto dufite, imvura ni yo idutindiye gusa naho ubundi nta rwitwazo rw’imbuto n’ifumbire”.
Twiringiyimana avuga ko impamvu imbuto y’ibigori isigaye ibonekera igihe ari uko inyinshi ituburirwa mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles, avuga ko imbuto z’ibigori zagejejwe ku bacuruzi b’inyongeramusaruro kandi n’imirima yamaze gutegurwa ku kigero cya 70%.
Asaba by’umwihariko abahinzi bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, kuba bamaze gutera imbuto bitarenze tariki ya 15 Nzeri 2020, kuko tuzabonekamo imvura nke.
Ati “Icy’imbuto cyarakemutse ahubwo abahinzi bihutire kuyifata kare ku buryo uturere duteganyijwemo imvura nkeya badakwiye kurenza iki cyumweru bataratera, kuko biteganyijwe ko imvura itangira kugwa guhera tariki 08 Nzeri. Bahinze kare imvura yacika mu kwa cumi n’abiri ibigori biri hafi kwera ntibihungabanye umusaruro”.
Nubwo imbuto zamaze kugera ku makoperative ndetse no ku bahinzi bamwe na bamwe, ngo hari imbuto y’ibigori yo mu bwoko bwa Pannar 53 yabuze ku isoko.
Icyakora ngo impamvu yabuze ni uko ikenerwa na bake, kuko abenshi basigaye bahitamo gukoresha izituburirwa mu Rwanda kurusha izituruka hanze, kuko na zo zitanga umusaruro mwiza.
Naho ku mbuto y’ibirayi, Dr. Bucagu avuga ko bagiye gukorana na ‘SBF’ koperative icuruza ibirayi mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Majyepfo kugira ngo ikibazo cy’imbuto gikemuke burundu, kuko ngo hari bamwe mu batubuzi bayo bahitamo kugurisha imbuto abakeneye ibirayi byo kurya cyane mugihe igiciro cyabyo cyazamutse ku isoko.