Mu kurushaho guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi hagamijwe kongera umusaruro, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), gikomeje gushakira abahinzi uburyo bakongera umusaruro w’ibirayi, aho ubu hari kugeragezwa imbuto nshya z’amoko atandatu y’ibirayi.
Izo mbuto nshya zigiye kugezwa ku bahinzi, nyuma y’uko no mu mwaka ushize icyo kigo cyasohoye andi moko mashya atanu y’imbuto, abahinzi bemeza ko mu mwaka umwe bamaze bahinga izo mbuto bamaze kubona ko zitanga umusaruro uruta uwo basanzwe babona.
Ni mu gikorwa cyahuje abayobozi banyuranye bafite ubuhinzi mu nshingano mu Ntara y’Amajyaruguru cyabereye mu Karere ka Musanze ku itariki 19 Ukuboza 2019, ahasuwe imirima inyuranye ya RAB, n’imirima y’abaturage igeragerezwamo izo mbuto z’amoko atandatu mashya.
Izo mbuto zigiye kugera ku isoko ry’ubuhinzi, nyuma y’uko itsinda rikuriye ubushakashatsi muri RAB ryamaze kubona ko igihingwa cy’ibirayi kiri mu biribwa biri ku isonga bikunzwe na benshi mu gihugu, aho mu bushakashatsi bwakozwe basanze buri mwaka Umunyarwanda umwe arya ibiro biri hagati ya 120 na 150 by’ibirayi, nk’uko Rukundo Placide, Umushakashatsi muri RAB uyobora ishami ry’ibinyabijumba yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Ibirayi ni igihingwa gikunzwe n’abantu benshi mu kuribwa. Iyo turebye abantu bangana na miliyoni 12 ubu batuye u Rwanda, dusanga nibura buri Munyarwanda arya nibura ibiro biri hatati ya 120 na 150 by’ibirayi ku mwaka. Murumva ko ari igihingwa gifatiye runini abaturage”.
Rukundo arasaba abahinzi kwitegura uburyo bwo kongera umusaruro wabo kuko bashonje bahishiwe, aho bagiye kubona imbuto nziza zizakundwa ku isoko kandi zizongera umusaruro mu gihe gito.
Agira ati “Ni imbuto zizakundwa ku isoko kuko ziganjemo umutuku, kandi bimaze kugaragara ko ari zo abaturage bakunda zigira n’ibiciro byo hejuru. Akandi karusho ni uko ziganjemo izimera vuba, kandi zigatanga umusaruro uri hejuru”.
Rukundo avuga ko kuba bakomeje ubushakashatsi bwo kongera umubare w’imbuto, ngo bamaze kubona ko imbuto abaturage bahinga zimwe zigenda zisaza zikananirwa kwihanganira ubutaka, ntizitange umusaruro uko bikwiye kandi zikagira n’ikibazo cyo kumera zitinze.
Ati “Nk’ubu mu mbuto abaturage basanzwe bahinga, hari aho usanga ziganjemo izimerera amezi atatu n’amezi ane ugasanga biragora abahinzi, ariko izi turi kugerageza ziganjemo izitarenza ukwezi mu butaka.
Tureba cyane imbuto itanga umusaruro, imbuto ishobora kwihanganira indwara, ikindi tureba n’imbuto ifite amafufu menshi, zikanihanganira ahantu henshi zihinzwe. Izi twazikoreye mu Burasirazuba aho ziganjemo izihanganira izuba kandi zikera vuba”.
Ubwo bushakashatsi bw’imbuto nshya z’ibirayi, RAB irabukorana n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku bijumba n’ibirayi cyitwa CIP, (International Potato Center).
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku bijumba n’ibirayi, Kirimi Sindi, avuga ko ayo moko atandatu mashya y’imbuto z’ibirayi kuyageraho bitari byoroshye kuko abonetse nyuma y’ubushakashatsi butwaye igihe cy’imyaka itanu.
Avuga ko ako kazi kakozwe kari mu buryo bwo gufasha abahinzi mu guhitamo imbuto zinyuranye kandi zibanogeye mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ry’ubuhinzi bwabo.
Ati “Kugira ngo tubone izi mbuto, ni ibintu bitoroshye kuko ubu bushakashatsi bwadutwaye imyaka itanu. Ni uburyo bwo gufasha abahinzi kwihitiramo imbuto zibanogeye. Ni byo bizabafasha kugera ku musaruro bifuza.
Mu bihugu binyuranye nakoreyemo, nasanze u Rwanda ari cyo gihugu kiberanye n’igihingwa cy’ibirayi kubera ubutaka bwiza n’ikirere cyiza cyane cyane hano mu Kinigi”.
Umuhinzi w’ibirayi Mubashankwaya Emmanuel, mu izina ry’abahinzi bo mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bishimiye imbuto nshyashya zigiye kubageraho.
Avuga ko kuba abahinzi bagiye kujya bihitiramo imbuto bahinga muri nyinshi ziri ku isoko, ari kimwe mu bigiye kuzamura umusaruro wabo.
Yavuze ko amoko atanu mashya bagejejweho mu mwaka ushize, yabagiriye akamaro aho umusaruro wagiye wiyongera.
Ati “Kuba imbuto nshya zikomeje kwiyongera ubuhinzi buragenda neza. Izi mbuto nshya ziradufasha kwihitiramo imbuto nziza mu mbuto nyinshi, kandi byamaze kugaragara ko no mu moko atanu y’imbuto batugejejeho mu mwaka ushize, byatanze umusaruro ndetse n’amazina twazise yaturutse ku musaruro n’uburyohe zagaragaje.Hari izitwa Twihaze, Nkunganire, Ndeze na Kazeneza”.
Mubashankwaya avuga ko uburyo bahingaga mu myaka ishize, bwari busigaye budatanga umusaruro bifuza kubera ikibazo cy’imbuto zisaza uko ibihembwe by’ihinga bigenda bihita.
Ubuyobozi bwa RAB mu Karere ka Musanze, buremeza ko bugiye gukomeza guherekeza abahinzi mu rugendo barimo rwo guhinga ibirayi bitanga umusaruro, nk’uko Nyiransengimana Eugenie, Umuyobozi w’agateganya wa RAB ishami rya Musanze yabivuze.
Yagize ati “Aka Karere ka Musanze gafite umwihariko w’igihingwa cy’ibirayi. Twabonye izo mbuto aho ziri kugeragerezwa mu mirima, ziraza zisanga izindi mbuto z’amoko atanu zagejejwe ku bahinzi umwaka ushize. Natwe twiteguye guherekeza abahinzi tunabamenyesha ko hari imbuto nshya zaje, kugira ngo zigere kuri benshi, kandi ko zije gukemura cya kibazo cyakunze kugaragara cy’imbuto”.
Ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda bukorerwa mu duce tunyuranye tw’igihugu, aho agace k’Ibirunga kagizwe n’uturere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu kaza ku isonga, ibirayi byihariye 60% by’umusaruro w’igihugu.
Agace ku Buberuka kagizwe n’Akarere ka Gicumbi na Burera ko kiharira 20% by’umusaruro w’igihugu mu gihe utundi duce twiharira 20%.