Raporo ya muganga yemeje ko Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe arozwe

Hashize icyumweru kimwe Umucamanza Raphaël Yanyi, wayoboraga urubanza ruregwamo Vital Khamerhe, uyobora ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi apfuye.

Umucamanza Raphael Yanyi yapfuye mu cyumweru gishize

Umucamanza Raphael Yanyi yapfuye mu cyumweru gishize

Radio Okapi yavuze ko raporo ya muganga ‘Autopsie’, yagaragaje ko Raphael Yanyi atazize indwara y’umutima nk’uko byari byatangajwe na Polisi ya Kinshasa, ahubwo ko yarozwe, ubu hakaba hasigaye gushakisha no kumenya uwamuroze, ubwoko bw’uburozi yahawe ndetse n’impamvu yishwe.

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, abantu batangiye kwibaza niba urupfu rwa Raphael Yanyi, ntaho rwaba ruhuriye n’urubanza rwa Vital Khamerhe na bagenzi be, bashinjwa kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange.

Biteganijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Kamena 2020.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.