Rayon Sport mu isura nshya y’imyambaro mishya yavugishije benshi yadozwe n’ikigo cy’abanyarwanda (Reba Amafoto)

Ikipe ikunzwe na benshi kurusha andi makipe mu Rwanda Rayon Sport yamutse ku mugaragaro imyambaro mishya bazajya bakinana haba igihe basuwe (home kit) ndetse n’igihe basuwe (away kit) maze yishimirwa na benshi bayivuzeho cyane . iyi myambaro bazambara mu mwaka w’imikino 2023-2024 ifite umwihariko ko  yakozwe n’ikigo cy’abanyarwanda kitwa Kwesa Collection gisanzwe gikora imideli.

Iyi myambaro yerekanwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2023  babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bari babanje gusobanura ko abafana bashaka kujya bayambara , uzajya agura umwambaro ari ibihumbi 18 by’amanyarwanda , naho ugura myinshi agakaturirwa akayigura ku mafaranga ibihumbi 15 by’amanyarwanda.

Bamurika iyi myambaro bifashishije ba myugariro bayo barimo Mitima Isaac , Nsabimana Aimable ndetse kandi bifotoza bari kumwe n’abakobwa b’uburanga bo kubafasha kugaragaza iyi myenda.

 

Mu mikino yo mu rugo izajya yambara ibara ry’ubururu bwiganje ku mipira ifite imirongo y’umweru ku ijosi no ku maboko. Ku makabutura n’amasogisi naho ni ubururu gusa.

Mitima Isaac ukinira Rayon Sports

Ku myambaro yo ku mikino yo hanze izajya ikoresha ibara ry’umweru ku makabutura, ku mipira no ku masogisi, ku maboko no ku ijosi hakazaho akarongo k’ubururu.

Niki gishya uri kubona kuri aya mafoto agaragaza imyambaro mishya ya Rayon Sport ,  Niba ufana Rayon Sports Gikundiro  jya muri Comments wandike OYEEEEE!!!!! Niba utayifana nawe uvuge icyo ushaka!!!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.