Rayon Sports iguye miswi na Gicumbi muri Stade yambaye ubusa (Amafoto)

Mu mukino w’umunsui wa 24 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports inganyije na Gicumbi igitego 1-1

Ni umukino wabaye mbere gato y’uko FERWAFA itanzeitangazo rivuga ko imikino yose iza gukinwa nta bafana bahari, mu rwego rwo gukumira Coronavirus yamaze kugaragara ku muntu umwe mu Rwanda.

Ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ni bwo ikipe ya Gicumbi yaje gutsinda igitego cyayo, ku mupira wari utewe na Muhumure Omar ukubita igiti cy’izamu, ugarutse ukubita kuri Kimenyi Yves uhita ujya mu izamu.

Ikipe ya Gicumbi mu gice cya kabiri kigitangira yaje no guhabwa ikarita itukura, ariko ikomeza guhagarara ku gitego cyayo, gusa ku cyishyurwa mu minota iurindwi yari yongeweho, gitsinzwe na Niyonzima Ally, umukino urangira amakipe anganyije igitego 1-1.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Ndizeye Samuel, Rutanga Eric, radukunda Eric Radu, Niyonzima Ally, Mugheni Kakue Fabrice, Mugisha Gilbert, Sarpong Micheal, Sugira Ernest, Sekamana Maxime.

Gicumbi FC: Mbarushimana Emile, Nzitonda Eric, Muhumure Omar, Harerimana Fidel
Simwanza Emmanuel, Rwigema Yves, Ndacyayisenga Ally, Magumba Farouk Shabani, Gasongo Jean Pierre, Bruno Alain Bati, Uwimana Emmanuel

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino






































Reba mu mashusho (Video) uko uwo mukino wagenze:

Amafoto: Nyirishema Fiston

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.