Rayon Sports irahakana ko ifitanye ikibazo na rutahizamu yanaboneye ibyangombwa bya FIFA

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko nta kibazo ifitanye n’ikipe ya Olympic Star baguze umukinnyi Nihoreho Arsene, aho bivugwa ko ifite impungenge kuri Miliyoni 3 Frws Rayon Sports yabasigayemo

Mu minsi ishize ikipe ya Rayon Sports ni bwo yatangaje ko yaguze rutahizamu Nihoreho Arsene imukuye mu ikipe ya Olympic Star, uyu akaba yarabaye umukinnyi wa Gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’I Burundi aho yatsinze ibitego 17.

Hashize hafi amezi abiri Rayon Sports itangaje ko yasinyishije Nihoreho Arsene

Hashize hafi amezi abiri Rayon Sports itangaje ko yasinyishije Nihoreho Arsene

Amakuru atugeraho ni uko Rayon Sports iyisagayemo Olympic Star Miliyoni 3 Frws, aho muri Miliyoni 4.5 Frws bari bumvikanye Rayon Sports yayihaye Miliyoni 1.5 Frws,
andi Miliyoni 3 Frws asigaye akazayishyurwa ubwo azaba aje mu Rwanda gutangira akazi, aha iyi kipe ngo ikaba yaragize impungenge yo kutazabona aya mafaranga.

Iyi kipe ariko n’ubwo ivuga ibi, ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona ibyangombwa bya FIFA bibahesha uyu mukinnyi (ITC), nyuma yaho babisabye maze Federasiyo y’u Burundi ikarenza iminsi irindwi isabwa n’amategeko ngo babe basubije.

Rayon Sports na yo kandi ivuga ko nta kibazo ifitanye na Olympic Star uyu mukinnyi yaturutsemo, kuko na yo yamaze kubaha ibyangombwa byose bimurekura, byanatumye FIFA ibaha icyangombwa.

Ibyangombwa Olympic Star yahaye Rayon Sports byatumye FIFA imwemeza nk’umukinnyi wa Rayon Sports



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.