Rayon Sports yaguze undi rutahizamu wakiniraga Gasogi United

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi Manasshe Mutatu wari usanzwe akinira ikipe ya Gasogi, yiyongera ku batoza n’umunyezamu iyi kipe iheruka kugura muri Gasogi.

Nyuma y’aho mu minsi ishize ikipe ya Rayon Sports isinyishirije umunyezamu Kwizera Olivier ndetse n’umutoza Guy Bukasa bose bahoze mu ikipe ya Gasogi United, ubu ikipe ya Rayon Sports yongeye kugura rutahizamu uri mu bo Gasogi yagenderagaho.

Manasseh Mutatu ni umwe mu bakinnyi beza Gasogi yari ifite

Manasseh Mutatu ni umwe mu bakinnyi beza Gasogi yari ifite

Uwo ni Manasseh Mutatu Mbedi, ukina asatira izamu ariko anyuze ku mpande cyangwa agakina inyuma ya ba rutahizamu, akaba yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru nk’uko Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yabitangaje anyuze ku rubuga rwe rwa twitter.


Biteganyijwe ko uyu mukinnyi w’imyaka 21 agomba gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu muri Rayon Sports, mu gihe ibyo umuyobozi wa Gasogi KNC ndetse n’Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate baza kuba bashyize mu bikorwa ibyo bumvikanye kuri iki cyumweru.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.