Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakinnyi uhereye muri Werurwe na Mata 2020

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumenyesha abakinnyi ko yahagaritse imishahara y’abakinnyi guhera tariki 15 Werurwe, kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus


Abakinnyi ba Rayon Sports bamenyeshejwe ko imishahara ihagaze kuva Werurwe 2020

Abakinnyi ba Rayon Sports bamenyeshejwe ko imishahara ihagaze kuva Werurwe 2020

Nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhagarika ibikorwa bitandukanye birimo umupira w’amaguru, amwe mu makipe yagiye afata ingamba zirimo guhagarika imishahara y’abakinnyi, gukata igice cy’umushahara ndetse no gukomeza guhemba amakipe.

Kuri ubu amakuru atugeraho ni uko ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira abakinnyi n’abandi bakozi bayo, ibamenyesha ko muri iki gihe cya Cronavirus Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera ko impande zombie zitari kubahiriza ibikubiye masezerano.

Muri iyi baruwa, Rayon Sports yamenyesheje abakozi bayo ko izabahemba umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare (ukwa kabiri) bari babereyemo, bakazongera guhabwa umushahara ari uko ibikorwa by’imikino bisubukuwe nyuma ya Coronavirus.

Ibi bibaye nyuma y’aho FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo ibamenyesha amabwiriza n’inama bahawe na FIFA, aho ibaruwa hari agace kakomoje ku bijyanye n’imishahara y’abakinnyi.

Yagiraga iti “Turabagiraga imana yo kwegera abakinnyi mukumvikana muri iki gihe, hagamijwe kureba umuti ukwiye ku mpande zombi, hibandwa ku kureba niba imishahara cyangwa ibindi abakinnyi basanzwe bahabwa bashobora kuzabihabwa mu gihe kizaza cyangwa se kikagabanywa”

Ikipe ya Rayon Sports ibaye ikipe ya gatatu mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakinnyi, nyuma y’ikipe ya Musanze na Espoir FC ziheruka kubikora, gusa zo zikaba zarahaye abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa gatatu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.