Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko yaguze Kimenyi Yves bidakurikije amategeko

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye iya Kiyovu Sports iyimenyesha ko yaguze umunyezamu Kimenyi Yves mu buryo budakurikije amategeko.

Rayon Sports yamenyesheje Kiyovu Sports ko yaguze Kimenyi Yves agifite amasezerano y

Rayon Sports yamenyesheje Kiyovu Sports ko yaguze Kimenyi Yves agifite amasezerano y’umwaka

Mu ibaruwa yanditswe ku itariki ya 01 Kamena 2020, ikipe ya Rayon Sports yashingiye ku ngingo zitandukanye ivuga ko Kiyovu Sports yishe amategeko agenga kugura umukinnyi ufite amasezerano.

Iyo baruwa ifite umutwe ugira uti “Ukutubahiriza amategeko y’igura ry’umukinnyi Kimenyi Yves.

Iyo baruwa yandikiwe Kiyovu Sports igira iti “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko twatunguwe no kubona mu binyamakuru, umwe mu babahagarariye asinya amasezerano y’akazi n’umukinnyi wacu Kimenyi Yves, kandi kugeza muri iki gihe agifite amasezerano ya Rayon Sports kandi hakaba nta buryo bwo kuvugana hagati yacu namwe bwabayeho musaba uwo mukinnyi ngo twige niba twamubaha cyangwa ntitumurekure.

Tugendeye ko nta rupapuro rumurekura yahawe (Release Letter), tunagendeye ku ibaruwa ya FIFA yashyikirije amakipe binyuze muri FERWAFA tariki 19/ 4/2020, ari na yo yari ikubiyemo uburyo amakipe yasoza neza amasezerano y’abakozi bayo harimo n’abakinnyi muri iki gihe cy’iyorezo cya Covid-19, turabamenyesha ko niba mushaka uwo mukinnyi, mwari mukwiriye kubaha nibura ibikubiye mu mabwiriza y’igurwa ry’abakinnyi batarasoza amasezerano y’umurimo”.

Kiyovu Sports yaguze Kimenyi Yves tariki 22 Gicurasi 2020 imusinyisha imyaka ibiri.

Nubwo Kiyovu Sports itatangaje amafaranga yamuguze, bivugwa ko uyu munyezamu yaguzwe agera kuri miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda akazajya ahembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda ku kwezi.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.