Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ferwafa iyisaba ko yahindura umwaznuro yafashe ku makipe azahagararira u Rwanda, ikaba yaboneka muri ayo makipe abiri.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 04/09/2020 ni bwo Rayon Sports yagejeje ibaruwa ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, isaba ko umwanzuro uheruka gufatwa ku makipe azasohoka wahinduka.
Muri iyi baruwa, ikipe ya Rayon Sports ivuga ko imyanzuro yafashwe ku makipe agomba guhagararira u Rwanda, haba APR FC izahagararira u Rwanda muri Champions League, ndetse na AS Kigali muri CAF Confederation Cup, yose idakurikije amategeko bityo ikaba isaba kurenganurwa.
Rayon Sports ivuga ko uyu mwanzuro yawumvise mu itangazamakuru, itumva uburyo FERWAFA ivuga ko uyu mwaka nta gikombe cy’Amahoro cyabaye, kandii barakinnye bakanagera muri 1/8, bityo itegeko bagendeyeho rivuga ko kuba igikombe cy’Amahoro kitarabaye hagomba gusohka AS Kigali nta shingiro bifite.
Iyi baruwa kandi inavuga ko niba igikombe cy’Amahoro byaranzuwe ko kitabaye, bityo kuba APR izasohokera u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona kandi na cyo kitararangiye bitanyuze mu mucyo, ikavuga ko ubwo naho bari kureba iyatwaye shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 ari yo Rayon Sports.
Uko Rayon Sports yasobanuye ibyifuzo byayo mu ibaruwa
Bwana Perezida, nkuko ibikombe byose byarimo gukinwa bigahagarara kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, ntimwari gufata umwanzuro mwemeza ko kitakinwe, bityo tukaba dusanga nkuko mu kugena ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo mutavuze ko Shampiyona itabaye ahubwo ikaba yarabaye igasozwa mbere y’imikino yose , no kugikombe cy’Amahoro mwari kwemeza ko cyakinwe ariko ntikirangire maze mugafata umwanzuro mukagendera ko inama yatanzwe n’abanyamuryango mu nama yabaye nkuko twabivuze , kubera iyo mpamvu tukaba tubandikiye tubasaba guhindura umwanzuro mwafashe tukaba aritwe tuzasohokera u Rwanda mu buryo bukurikira:
1. Niba mwemeje ko imikino ihagarara nkuko mwabyemeje n’amarushanwa twarimo yose agasozwa mbere y’igihe, turasaba ko icyo gihe hazasohoka ikipe yari iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona igasohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikipe yari iya kabiri yazasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo nkuko byifujwe n’abanyamuryango mu nama yaduhuje, bitabaye ibyo,
2. Nkuko muvuga ko ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo ari iyatwaye igikombe giheruka cy’Amahoro kuko kitarangiye (saison 2018-2019), aho akaba ari naho mwashingiye mwemeza ko hazasoka AS de Kigali, ubwo iryo tegeko ryanakubahirizwa ku ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo kuko na Shampiyona itarangiye bityo tukaba aritwe twasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo kuko na Shampiyona itarangiye bityo tukaba aritwe tuzasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo kuko nitwe twari twatwaye ya
Shampiyona 2018-2019.
Mubigize mutyo tukaba dusanga mwaba muturenganuye.”