Rayon Sports yashyizeho akanama ngishwanama kagizwe n’abahoze bayiyobora

Ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, yashyizeho akanama ngishwanama kagiye gufasha ubuyobozi bwa Rayon Sports muri ibi bihe bya COVID-19.

Muhire Jean Paul ni we ugiye kuba ayobora Rayon Sports

Muhire Jean Paul ni we ugiye kuba ayobora Rayon Sports

Nyuma y’aho Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, afatiwe ibihano na FERWAFA, iyi kipe kuri iki cyumweru yakoze inama yari igamije kurebera hamwe uburyo yakomeza kuyoborwa muri iyi minsi.

Rayon Sports kugeza ubu iraba iyoborwa na Muhire Nsekera Jean Paul usanzwe ari Visi Perezida wa mbere, akazakorana n’akanama ngishwanama kagizwe n’abayobozi barindwi bahoze bayobora Rayon Sports.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.