Rayon Sports yasinyishije mwishywa wa Adebayor ukomoka muri Togo

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wo hagati witwa Alex Harlley ukomoka muri Togo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ku mugaragaro ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, uyu akaba ari Alex Harlley warei usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Uyu mukinnyi w’imyaka 27 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti, akomoka mu gihugu cya Togo akaba ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wahoze akinira makipe arimo Arsenal, Manchester City n’anadi, akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Togo.

Umwaka wa 2019 yakinaga mu ikipe yitwa Georgia Revolution FC

Umwaka wa 2019 yakinaga mu ikipe yitwa Georgia Revolution FC


AKimara gusinyira iyi kipe yagize ati “Muraho bakunzi ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira. Tuzabonana mu mwaka utaha w’imikino, dufatanya gukora amateka.”, nk’uko tubikesha urubuga rwa twitter rwa Rayon Sports.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.