Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko butemera impamvu Skol ibasaba inyemezabwishyu y’amafaranga asanzwe ari mu maszerano basinyanye
Hamaze havugwa kutumvikana hagati y’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’uruganda rwa Skol, umuterankunga mukuru w’iyi kipe kuva mu mwaka wa wa 2014, aho mu minsi ishize byaturutse ku kukuvugura amasezerano hagati y’impande zombi.
Muri iki cyumweru humvikanye amakuru avuga ko impande zombi zaba zitumvikana nanone ku mitangirwe ya Miliyoni 33 y’igice cya kabiri cy’inkunga Skol yagombaga guha Rayon Sports, aho byari byavuzwe ko Skol yari yasabye Rayon Sports kubanza gutanga Facture ndetse na raporo igaragaza uko amafaranga nk’aya baheruka guhabwa yakoreshejwe.
Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports yagiranye na KT Radio, yatangaje ko nta raporo Skol yigeze ibasaba, ko ahubwo babasabye Facture, ikintu babona gihabanye n’ibikubiye mu masezerano Rayon Sports ifitanye na Skol
Ati “Ntabwo amasezerano dufitanye itwaka raporo y’uko dukoresha amafaranga iba yaduhaye, usibye ko nta n’iyo yigeze itwaka, igihari ni uko badusabye Facture ivuga y’uko yaka ayo mafaranga ariko twe tuyimenyesha ko ayo ari amafaranga ari mu masezerano”
“Ni ukuvuga amafaranga twumvikanye ko izajya iduha, ntabwo bisaba ko tuyiha facture runaka, ibyo ni ibintu bimaze imyaka itandatu ariko bikorwa, ni ukuvuga ngo iyo Rayon Sports iyo ishaka ayo mafaranga yandikira Skol iyiyasaba, Skol nayo ikayaha Rayon Sports”
“Kuba yaratwatse Facture ubungubu twayibwiye ko nta kintu twaguraga, ni inkunga bagombaga kuduha, hakaba twe hari urwandiko twabahaye rusaba ayo mafaranga, ibindi basabaga tubona bitajyanye n’amasezerano impande zombi zifitanye.”
“Naho ibijyanye no kudusaba raporo ni ukubeshya nta byabayeho, Uretse ko usibye na Skol n’undi wese wasaba uko amafaranga yakoreshejwe twabimwereka kuko ni ibintu dushyira ku mugaragaro, ndetse no mu nteko rusange twakoze muri Mutarama twarayigaragaje ku mugaragaro.”
Munyakazi Sadate kandi avuga ko hari ibindi basabye kugeza ubu tutarabasha kumvikanaho, ariko bitabuza ko masezerano bafitanye agomba kugeza muri 2022 akomeza kubahirizwa.
Twagerageje kuvugana n’uruhande rwa Skol ku bijyanye n’aya makuru, ariko ntibyabashije gukunda.
Uru ruganda rwa SKOL rwasinye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports y’imyaka 3 yagombaga kurangira muri 2017, aho yagombaga kujya iha iyi kipe Miliyoni 47 Frws ku mwaka, nyuma muri 2017 baza gusinya andi masezerano y’imyaka itanu aho Rayon Sports yagombaga kujya ihabwa miliyoni 66 Frws ku mwaka.