Rayon Sports yemeje bidasubirwaho ko yasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier yayisnyiye amasezerano y’umwaka umwe, mu gihe umuyobozi wa Gasogi United yavugaga ko bigoranye uyu munyezamu azaba umukinnyi wa Rayon Sports.

Hashize iminsi bivugwa ko umunyezamu Kwizera Olivier yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, ariko iyi kipe ikaba itari yarigeze ibitangaza ku mugaragaro, aho byavugwaga ko byadindijwe n’ikibazo cyari hagati ya Gasogi United n’umunyezamu Kwizera Olivier.

Rayon Sports ni bwo yemeje ko Kwizera Olivier yayisinyiye

Rayon Sports ni bwo yemeje ko Kwizera Olivier yayisinyiye

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter, Rayon Sports yemeje ko uyu munyezamu yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe, akazayikinira mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

Kuri uyu Kabiri ni bwo Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles (KNC), mu kiganiro cy’imikino gica kuri TV1 yari yatangaje ko ibintu bitatu gusa ari byo byashoboka kugira ngo Kwizera Olivier yerekeze muri Rayon Sports.

Muri ibyo harimo kuba Rayon Sports yakwemera kubaha umunyezamu wayo muto Hakizimana Adolphe bakagurana, kuba Munyakazi Sadate na Kwizera Olivier bajya kuri TV1 bagasaba imbabazi imbona nkubone ko bakoze amakosa cyangwa se hakabaho kwiyambaza amatageko akaba ari yo yemeza ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.