Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyatangaje gahunda y’imyaka itanu (2020/2021-2024/2025) igamije kuvugurura imikorere y’amakoperative no kuyahindura ibigo binini mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Jean Bosco Harelimana, avuga ko iyi gahunda igamije ahanini kwigisha no gukoresha ikoranabuhanga, yagenewe amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 17.
Prof Harelimana agira ati “Mu makoperative harimo ibibazo by’imicungire n’imiyoborere mibi, gahunda y’imyaka itanu ije gukemura ibyo bibazo, tuzibanda ku mahugurwa kugira ngo abanyamuryango bumve ko ari abashoramari kandi koperative ari iyabo.”
Ati “Bazumva ko uwo batoye kugira ngo abayobore agomba kubikora mu izina no mu nyungu zabo, ibitari ibyo ubumenyi bazahabwa buzatuma bashobora kumukuraho mu buryo bworoshye.”
Umuyobozi wa RCA akomeza avuga ko ikoranabuhanga rigiye gukoreshwa mu makoperative yose, rigasimbura impapuro mu rwego rwo kwihutisha serivisi no gutanga umusaruro mwinshi mu gihe gito.
Amakoperative kandi agiye gushyirwa mu byiciro ku buryo amanini azajya yiyishyurira abagenzuzi b’ahandi bunganira aba RCA kuko ngo bari bake (abagenzuzi umunani bagenzuraga amakoperative arenga ibihumbi 10 mu Rwanda).
Prof Harelimana akomeza agira ati “Koperative izajya igenzurwa byibura rimwe muri buri gihembwe (amezi atatu) kugira ngo habeho kubazwa ibyo ikora, ibi bizakemura byinshi cyane”.
Umuyobozi wa RCA akomeza avuga ko mu mahugurwa bazagenera abanyamuryango b’amakoperative, harimo uburyo bwo kongera imari shingiro kuko bazaba bakora bunguka.
Avuga ko amakoperative azakemura ikibazo cy’ubushomeri mu banyamuryango bayo barenga miliyoni eshanu n’ibihumbi 200, bakaba bagize 70% by’abantu bose mu Rwanda bafite imyaka yo gukora.
Ati “Amakoperative asanzwe atanga akazi, ariko azagatanga kurushaho kuko azaba acunzwe neza, ayobowe neza, akora yunguka, ashora imari ku buryo ahora ahanga imirimo mishya”.
Prof Harelimana atanga ingero z’amakoperative amaze kuba intangarugero mu kwiyubakira aho akorera, ku buryo atagitanga ikiguzi cyo gukodesha.
Ati “Abantu bumvaga koperative nk’umuryango ushingiye ku mibanire, ariko turashaka kubamenyesha ko ari ishyirahamwe rikora ryunguka mu iterambere ry’abanyamuryango baryo”.
“Muzabibona vuba cyane mu gihe kitarenga imyaka ibiri, tuzaba dufite Banki y’Amakoperative nini cyane iri ku rwego rwa BK cyangwa indi banki ikomeye”.
“Banki y’imirenge SACCO izaba ifite abanyamuryango barenze miliyoni eshatu, ntabwo ari banki ibonetse yose, kandi si yo yonyine kuko mu buhinzi hari nka za COPRORIZ Mukunguri ifite inganda eshatu, Ntende ifite hoteli y’inyenyeri ebyiri, hari za ADARWA, COPCOM mu Gakiriro ka Gisozi…”
Umuyobozi wungirije w’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative(NCCR), Bayavuge Vincent avuga ko mu gihe abanyamuryango bafashwa kubona umusaruro uhagije, ubuyobozi na bwo buzaba buri muri gahunda zo kuwushakira isoko.
Bayavuge avuga ko mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kuyoborwa neza, bazabafasha kwisanzura bavuga ibitagenda cyangwa abatabayobora neza, ibi ngo bikazatuma nta muyobozi wongera kubategekesha igitugu no kubambura.
Ikigo gishinzwe amakoperative kivuga ko ingengo y’imari yo guhindura amakoperative ibigo bikomeye izava muri Leta no mu bandi bafatanyabikorwa barimo imiryango mpuzamahanga.
RCA ikomeza ivuga ko irimo gukorana n’Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo na bo babashe gushinga amakoperative akorana n’ayo mu Rwanda.