Urwego rw’igihugu rw’Iteramber (RDB), ruratangaza ko kuba muri iyi minsi ingagi zo mu birunga zidasurwa ntacyo byahungabanije ku myitwarire yazo, kandi ko nta mukerarugendo zizagirira nabi mu gihe zizaba zongeye gusurwa.
Ibi ni ibitangazwa mu gihe izi ngagi zimaze amezi agera muri abiri zidasurwa na ba mukerarugendo, kubera gahunda ya #GumaMuRugo, ndetse no kuba imipaka igifunze aho ibikorwa by’ubukerarugendo byabaye bihagaze mu gihugu muri rusange.
Muri ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya Covid-19 aho ibikorwa byinshi byahagaze birimo no gusura ingagi, umuntu ashobora kugira amatsiko yibaza ku myitwarire y’ingagi mu gihe zizongera kuba zisuwe, aho zatinya abantu cyangwa zikaba zanabakubita kubera ko zitabaheruka.
Umuyobozi wa Pariki yIgihugu y’Ibirunga, Prosper Uwingeri, avuga ko umunsi ku w’undi ingagi zisurwa n’abakozi babishinzwe, zikitabwaho nk’ibisanzwe kandi ko zitigeze zihindura imyitwarire.
Agira ati “Kuba ingagi zitabona abazungu ntacyo byazihungabanyaho, kuko ingagi zimenyera abantu kuko zikurikiranwa, kuko n’ubundi ntabwo zivuga ngo zamenyereye kanaka, icyo dukora ni uko abantu bajya kuzireba bakazikurikirana nkuko bisanzwe bikorwa kandi tutagira icyo dukora kizibangamira”,.
Uwingeri avuga kandi ko gukurikirana ingagi bisaba kwigengesera hagakurikizwa amabwiriza agenga uko zigomba kwitabwaho, kugira ngo hatagira ibibazo bivuka birimo no kuba zakwanduzwa icyorezo cya Covid-19.
Agira ati “Icyo twibandaho ni ayo mabwiriza yo kumenya uko tuzisura, gushyiramo intera, kutazihungabanya, ni byo byangombwa, kuko n’iyo waba usanzwe ujyayo ukagira icyo ukora gitandukanye n’ayo mabwiriza byavamo ibibazo. Icya ngombwa ni ukwirinda”.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kandi buvuga ko ikindi gihe ingagi zamaze zidasurwa ari mu mwaka wa 1998, mu gihe cy’abacengezi bari barayogoje Intara y’Amajyaruguru cyane cyane mu Turere twa Musanze na Burera, aho ingagi zamaze igihe kigera ku mwaka zidasurwa.
Ubusanzwe buri mwaka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yinjizaga miliyoni 120 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, aturutse mu bukerarugendo. Gusa uyu mwaka ushobora kuzagaragaramo igihombo gikomeye kubera igihe iyi Pariki izamara idasurwa.