RDC: Abadepite barasaba kongezwa ibihumbi 2 by’amadolari

Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Célestin Musao Kalombo, yatangaje ko nubwo abantu babifashe nabi, ibyo kongeza imishahara y’Abadepite bitagomba guhuzwa n’ibibazo byatewe na Covid-19, kuko ngo babisabye kuva mu mwaka wa 2019.


Abagize Inteko Ishinga Amaktegeko muri RDC, barasaba ko buri wese yakongezwa agera ku bihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika, ni ukuguva akabakaba miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gusobanura ibyo kongeza iyo mishahara, Célestin Musao Kalombo yagize ati “Imyaka myinshi abadepite bahora basaba ko abarimu, abasirikare, abacamanza, bongezwa imishahara kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza. Kuki bo batabyisabira”?

Yavuze ko ibi byasabwe kuva mu kwezi kwa Nzeri 2019, kandi ko byanateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020.

Imiryango inyuranye itari iya Leta ivuga ko aba Badepite batari bakwiye gusaba ibi, mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’ibyorezo binyuranye, harimo na Covid-19, aho bakeneye amafaranga menshi ngo bahangane na byo.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyekongo bavuze ko ibi bidakwiye gukorwa n’abayobozi bitwa ko babahagarariye, bavuga ko ntaho bitandukaniye no gufata bugwate umutungo w’igihugu wose.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.