RDC: Muri Kivu y’Amajyepfo imvura idasanzwe yahitanye abantu barenga 40

Imvura y’amahindu yaguye mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira 27 Ukuboza 2023 yishe abantu barenga 20 mu Mujyi wa Bukavu n’abandi 20 mu gace ka Burinyi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amafoto yafatiwe i Bukavu agaragaza muri uyu mujyi rwahati huzuye amazi arimo icyondo n’ibikorwaremezo byaho byangirijwe n’umwuzure watewe n’iyi mvura, uhereye ku masangano ya Place de l’Indépendance.

Mu nkengero z’uyu mujyi hagaragara inzu zasenywe n’iyi mvura n’izuzuyemo amazi n’icyondo, abaturage bagerageza kuyavoma kugira ngo babone uko bazibamo.

Hagaragara kandi imodoka zananiwe kunyura mu mihanda bitewe n’icyondo cyinshi kiyirimo ndetse n’ibinogo byacitsemo, abaturage bagerageza kuzisunika kugira ngo zihave.

Ubuyobozi bw’i Bukavu bwatangarije Reuters ko kugeza kuri uyu wa 27 Ukuboza, abantu barenga 40 ari bo bimaze kumenyakana ko bapfuye.

Muganga Dr Denis Mukwege ufite ibitaro bya Panzi muri Bukavu, akaba n’umwe mu bahatanira kuyobora RDC, ni umwe mu bafashe iya mbere mu kwihanganisha imiryango yagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Dr Mukwege yagize ati “N’umutima uremereye, twabonye amashusho ateye ubwoba y’umwuzure muri Bukavu. Turihanganisha imiryango yagizweho ingaruka.”

Abapfiriye i Bukavu no muri Burinyi bariyongera ku bandi 22 na bo bishwe n’umwuzure mu Ntara ya Kasai-Central tariki ya 26 Ukuboza.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.