Felix Tshisekedi watowe nka perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashimiye uwo asimbuye Joseph Kabila Kabange, aboneraho gusaba abamushyigikiye kutamufata nk’umwanzi we cyangwa uwo bahanganye, ahubwo bakamufata nk’umufatanyabikorwa muri gahunda y’ihererekana ry’ubutegetsi.
Perezida Tshisekedi, yashimiye uwo asimbuye ku mwanya wa kabiri nyuma yo gushimira Imana agira ati “Mfashe umwanya ngirango nshimire perezida Kabila, mboneraho kubasaba kutazongera kumufata nk’umwanzi wanjye/uwo duhanganye, ahubwo nk’umufatanyabikorwa mu ihererekanyabubasha rigamije kwimakaza demokarasi”.
Perezida Tshisekedi, yaboneyeho kuvuga ko agitangira politike atigeze atekereza na gato ko ashobora kuzayobora igihugu, aboneraho gushimira 13 bashinze ishyaka rye UDPS ari naryo rya se.
Yagize ati “Ndashimira cyane abadepite 13 bashinze ishyaka ryacu, benshi batakiri kuri ino si. Nkuriye ingoferi aba bana b’igihugu cyacu bakoresheje ubwenge cyane kugirango benshi muri twe tube kuri ubu duharanira ko Congo yaba igihugu kigendera ku mategeko”.
Yakomeje avuga ko ashimira se umubyara Etienne Tshisekedi, wakomeje kumubera urugero mu rugendo rumugejeje ku buyobozi bukuru bw’igihugu.
Uyu muyobozi mushya wa Kongo yaboneyeho gushimira abakandida bagenzi be cyane cyane abamukurikiye mu majwi, ari bo Martin Fayulu na Ramazani Shadary, aboneraho kubibutsa ko insinzi ye ari n’iyabo kuko ngo azaba perezida w’Abanyekongo bose.
Felix Tshisekedi yaboneyeho gutangariza abanyekongo ko igihe kigeze kugirango se abe yashyingurwa, dore ko kuva yakwitaba Imana mu 2017 yari atarashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati “ati ubu nabemerera ko igihe kigeze kugirango perezida wacu Etienne Tshisekedi, abe yasanga abasekuruza be, maze agashyingurwa mu cyubahiro cyose akwiriye”.
Felix Tshisekedi yaraye atsinze amatora y’umukuru w’igihugu, ubwo hatangazwaga amajwi y’agateganyo ariko adashobora guhinduka cyane bitewe n’uko intara nyinshi zamaze gutangaza ibyavuye mu matora, aho yatsinze ku majwi arenga 38%, atsinda abakandida barimo n’uwatanzwe n’ishyaka rya perezida Joseph Kabila ucyuye igihe.