Kubera agahinda gakabije yahuye nako Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou yerekeje muri muzika ndetse mu minsi micye ishize asohora indirimbo Jamais ndetse anatangaza ko amagambo ayirimo asobanura uburyo yababajwe n’umusore wamusize.
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Mutarama 2024, ni bwo Dabijou yashyize hanze indirimbo ye ya mbere , maze benshi bashaka kwibaza ikibi
Yagize ati “Natangiye umuziki kubera akababaro nari mfite. Mbere nari nsanzwe ndirimba mu makorali mbikunda. Ubu kumva ko ngomba kuririmba bikajya hanze, nagize agahinda gakabije mu buzima bwanjye hari ibyambabaje bituma n’iriya ndirimbo nyishyira hanze.”
Muri iyi ndirimbo ye ya mbere, Dabijou aba agaruka ku nkuru y’umusore wamubabaje mu rukundo akamusiga wenyine icyakora agahamya ko we atazigera amwibagirwa.
Ku rundi ruhande uyu mukobwa yaje kwemera ko ari indirimbo yakoze nyuma yo kudahuza mu rukundo na Yago Pon Dat umunyamakuru na we uherutse kwinjira mu muziki.
Yagize Ati “Ni indirimbo nanditse nyuma yo kubona ko umusore twari tumaze igihe dukundana ampemukiye akansiga, ngira ngo n’amagambo ari mu ndirimbo ubwayo arabisobanura.”
Amakuru ahamya ko urukundo rwa Yago Pon Dat na Dabijou rwatangiye muri Nzeri 2022 ruza kurangira mu Ukwakira umwaka ushize.
Uretse kuba bari bamaze igihe bagaragara ahantu henshi bari kumwe, Yago Pon Dat yifashishije Dabijou mu ndirimbo ze nka “Si swingi” na “Magician” yakoranye na Bruno K.
Reba indirimbo ‘Jamais’ ya Dabijou
AMAFOTO YA DABIJOU W’IKIBUNO GIKURURA ABAGABO BATARI BACYE