Reba Amafoto 15 mashya y’ubwiza n’imiterere ya Miss Mutesi Jolly wagize icyo avuga ku kuba hari umusore wo mu Rwanda wabasha kumurongora

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ukomeje kuvugisha abantu amangambure kubera mafoto agaragaza ubwiza n’imiterere bye ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa ari kugenda agaragaramo , yatunguranye ubwo yasubizaga uwari uvuze ko nta musore wo mu Rwanda uri kurwego rwo kumurongora.

Bijya gutangira byatangijwe n’umuntu umwe ukoresha izina rya Bakame ku rubuga rwa X [rwahoze ari Twitter], aho yashimagije uyu mukobwa agira ati “Si ukubapfobya ariko njye mba mbona nta musore mu Rwanda uri kuri Level [Ku rwego] rwa Mutesi Jolly (ahyiraho umutima).”

Ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto y’uyu mwari wabaye Nyampinga wa gatanu w’u Rwanda ntabwo bwavuzweho rumwe n’abatangaga ibitekerezo, icyakora nawe yahise amusubiza ameze nk’ugaragaza ko yibeshye, ariko abikora asa n’uri mu rwenya kuko abantu bose ntibabyumvise kimwe.

Aho Mutesi Jolly yahise amusubiza asa n’uwisegura agira ati “Bakame have utazatuma mbura umbwira ijambo. Abasore b’i Rwanda ni imfura.”

Mutesi Jolly yahise ahakana ko ibyo Bakame yavuze atari byo, asubiza agaciro abasore bo mu Rwanda nyuma y’aho uyu wiyise Bakame kuri X yari ashatse gusa n’ubimwitirira, nyamara ntabwo byavuzweho rumwe dore ko kugeza na nubu nta musore wo mu Rwanda bizwi ko afite umubano wihariye n’uyu mukobwa ukunda kugaruka mu itangazamakuru cyane.

Ntawe ushidikanya ku buhanga bwa Miss Mutesi Jolly ugendeye ku biganiro atanga n’imbwirwa ruhame ze, na cyane ko ziba ziganjemo ubuhanga, yongeye gusubiramo ko muri Sosiyete rusange hataburamo ababi.

Kuri ubu Mutesi Jolly amaze iminsi i London mu Bwongereza, aho yari yitabiriye inama ya Oxford Africa Conference iba buri mwaka, ndetse akaza no kuhatanga ikiganiro.

REBA AMAFOTO 15 AGARAGAZA UBWIZA N’IMITERERE YA MISS MUTESI JOLLY

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.