Reba amafoto 20 y’ikizungerezi cy’amabuno Uwicyeza Pamella wafashe bugwate The Ben akaba amaze imyaka n’imyaniko adakorera abafana be indirimbo

Hari igihe rimwe na rimwe ubuzima bushya buguhindura ugasanga wirengangije ibyo wabaga umunsi kuwundi , bitewe n’ubundi buzima winjiyemo cyangwa winjijwemo. Abazi ibyurukundo bavugako ari kimwe mu bintu bishobora kugushyira mu buzima bw’umunyenga ukaba wagira ibyo ubu uhagaritse.

Mugisha Benjamin ‘The Ben’ wavutse Kuwa 9 Mutarama 1987, n’icyamamare akaba ikimenyabose kubera impano ye yo kuririmba , dore ko anibitseho ibihembo bigiye bitandunye. Kuri ubu n’umugabo wasezeranye mu mategeko na Uwicyeza Pamella wavutse 31 Mutarama 2000 nk’uko bigaragara, kuko yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 afite imyaka 19 aba umwe mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda ariko gusa kwegukana ikamba na rimwe ahava azwi na bose bamuhundagazaho amajwi kuri SMS bamutora.

The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, maze binjira muri uwo munyenga w’urukundo bucece , maze kandi kuva ubwo na The Ben agenda acyendera mu bikorwa bye bya muzika cyane cyane gusohora indirimbo kuko kuri Channel ye ya Youtube hashize imyaka 3 irengaho nta ndirimbo nshya igeraho.

Naho kumbuga nkoranyambaga za The Ben na Pamella , amafoto na video biriho , ibyinshi nibibagaragaza bibereye mu buryohe bw’urukundo , kuko mbere y’uko The Ben asubira muri Amerika, yabanje kujyana Miss Pamella muri Zanzibar , Tanzania ,ibirwa bya Maldives yamwambikiye impeta n’ahandi henshi bishimira urukundo rwabo rwashimangiwe no gusezerana mu mategeko mu kwezi kwa Kanama 2022 , ubwo bari mu murenge wa Kimihurura bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Kuva yakwinjira muri ubwo buzima bw’urukundo ruryohereye yibaniramo n’umugore we ukunzwe n’abatari bacye kubera ubwiza n’imiterere ye yemeza benshi , The Ben aheruka kumvikana mu ndirimbo nshya rimwe gusa ubwo we na Diamond Platnumz bakoraga ‘WHY’ ,umwaka ushize maze akongera akazimira , uretse ko muminsi ishize yatangaje ko agiye guha abakunzi be indirimbo nshya bakaba bategereje bihanganye!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.