Reba Amafoto ya Alisha Lehmann umukinnyikazi uhiga abandi bose mu bwiza kw’isi / Dore uburyo umukinnyi ukomeye w’ikimenyabose yamusheteye akayabo kw’ijoro ryose batera akabariro

Ku wa gatatu, 11 Ukwakira 2023 – Umukinnyi wa Aston Villa, Alisha Lehmann yatangaje ko yanze akayabo ka £ 90.000 by’icyamamare cyamusabaga ko bararana ijoro ryose bakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Busuwisi uzwi ku izina rya “umukinnyi w’uburanga n’uburanga mu mupira w’amaguru kurusha abandi ku isi” ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Shampiyona y’abagore.

Lehmann, wemeje ku mugaragaro ko ari ikinya bibiri yinjiye muri Villa mu 2021 nyuma yo guterana amagambo hagati  West Ham na Everton.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko mbere yari afitanye umubano na mugenzi we wo mu gihugu cy’Ubusuwisi Ramona Bachmann , hakaba ari na mbere yo gukundana na Douglas Luiz ukinira ikipe y’abagabo ya Aston Villa.

Ubu kandi yavuze ukuntu umukinnyi ukomeye , unabarizwa kurutonde rwo mu kiciro cya A yamuhaye amafaranga menshi amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina igihe yari muri Amerika.

Lehmann yabitangaje muri podcast ya Dir Tea Talk, yakiriwe numuraperi w’umudage Shirin David , yavuze ko uyu mugabo yari “icyamamare ku rwego mpuzamahanga” ariko yanga kumuvuga mw’izina.

Abivuga uko abyika byagenze yagize ati: “Nari i Miami, ahantu nakundaga cyane, kandi nari nahuye n’incuti zanjye zimwe na zimwe mu rubyiniro. Nabonye ubutumwa kuri mobile yanjye, sinabusubiza, ariko umuntu umwe yahise yohereza ubutumwa abunyujije kumurinzi maze arandeba.

“Ubwo butumwa bwari buturutse ku muntu uzwi cyane. Twari twarigeze kuvuganaho amagambo macye ahantu mu birori.”

Ati: “Ubwo butumwa yanyoherereje bwagiraga buti: ‘Nzishyura Alisha amafaranga 100.000 yo mu Busuwisi kugira ngo tumarane na we ijoro twishimisha.’ Gusa igisubizo cyanjye cyari uko nta buryo buhari , kandi nkibaza nti 1000 koko? “

Lehmann yavuze ko umurinzi we yahise yakira ubundi butumwa, kuri iyi nshuro bwari buvuye ku mukozi w’umuyobozi umufite mu nshingano, asaba uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru kwemera ibyo umukiriya we yamusabye.

Yongeyeho ati: “Ikintu cy’ubusazi ni uko ngifite ubutumwa bwe muri terefone yanjye. N’ubicucu.bwaturutse ku mukinnyi ukomeye wa ruhago uzwi cyane , gusa sinavuga izina rye.”

 

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.