Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, yararangiye aho igikombe cyegukanywe na APR FC yujuje ibikombe 22 bya shampiyona mu mateka ya yo.
Umwaka wa 2023-24 usize amakipe abiri, Sunrise FC na Etoile del’Est amanutse mu cyiciro cya kabiri. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.
Ni ikipe isimbi yateguye yifashishije ibitekerezo bya bamwe mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda bashingiye kuko abakinnyi bitwaye mu makipe ya bo bakinira.
Bimwe mu byagendeweho ni uko abakinnyi bitwaye ku myanya ya bo ndetse n’icyo bafashije amakipe bakinira kugira ngo yitware neza. APR FC nk’ikipe yegukanye shampiyona, ni yo ifitemo abakinnyi benshi ni mu gihe andi makipe usanga afitemo umukinnyi umwe umwe.
11 beza baranze shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2023-24
Umunyezamu: Pavelh Ndzila (APR FC)
Pavelh Ndzila (APR FC)
Wari umwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda. Yafashije APR FC kwegukana shampiyona ndetse aba ari we munyezamu wamaze imikino myinshi atinjizwa ibitego. Mu mikino 30, 16 yayisoje nta gitego yinjijwe
Ba Myugariro:
Omborenga Fitina: Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w’imikino aho uretse kugarira yanafashije APR FC mu gusatira aho yagize uruhare rukomeye mu bitego APR yatsinze
Omborenga Fitina
Ishimwe Christian: Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC, umwe mu basore bakoze cyane, bahozaho kugeza yambuye kapiteni w’iyi kipe, Niyomugabo Claude umwanya aba ari we uba amahitamo ya mbere y’umutoza, gukora byatumye no mu ikipe y’igihugu Amavubi atakiburamo. Ni we witwaye neza ku mwanya we.
Ishimwe Christian
Niyigena Clement: Nushaka umwite inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa APR FC. Uyu mukinnyi yagaragaje gutuza no guhagarika neza bagenzi, imikino atakinnye icyuho cye cyaragaragaraga.
Niyigena Clement
Shafiq Bakaki: Ni myugariro w’Umugande ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Musanze FC, ni umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe yo mu Majyaruguru gusoza ku mwanya we, benshi mu bakurikirana iyi kipe bakubwira ko ari we worohereje akazi umunyezamu Gad bituma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Shafiq Bakaki
Abakina Hagati: Ruboneka Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wa Rayon Sports ni bamwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w’imikino, bafashije amakipe ya bo.
Muri uyu mwaka nta nimero 6 wigeze wigaragaza kurusha abandi, ngo abe yakora ibidasanzwe buri wese ahite yemeza ko akwiye icyo cyubahiro, ni yo mpamvu Ruboneka na Kevin bakinana hagati imbere ya bo hakajya Hakizimana Muhadjiri wa Police FC umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza cyane nubwo ikipe ye yasoreje ahabi.
Ba Rutahizamu: Ba rutahizamo bo ni imibare yivugira, abatsinze ibitego byinshi ni bo bagomba kuyobora ubusatirizi, Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC batsinze 15 ndetse na Gedeon Bendeke wa Etincelles watsinze 13
Muhire Kevin wa Rayon Sports
Ruboneka Bosco
Hakizimana Muhadjiri wa Police FC
Ani Elijah
Victor Mboama
Gedeon Bukende