Reba amafoto y’ibyo wahishwe mu birori byateje impagarara kuburyo n’uburundi bwanze kubyihanganira

Guverinoma y’u Burundi yihanije abateguye iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ muri Uganda, ibashinja kuvogera ingoma zabo. Ibi ikaba yabinyujije muri Minisiteri ishinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Siporo n’Umuco ngo bitarangirira aho.

Ibi byagarutsweho mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, bagaragaza ko nk’Igihugu batashimishijwe uburyo ingoma zabo zakoreshejwe mu Iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ riherutse kubera muri Uganda.

Bagize bati “U Burundi bwababajwe n’ikoreshwa ridakwiye ry’ingoma ndundi, Minisiteri ntabwo izigera yihanganira uwo ari we wese wonona umuco w’iki gihugu.”

Iyi Minisiteri yibukije abantu ko ingoma ndundi zamaze kwandikwa mu bikoresho ndangamurage byemewe na Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), bahamya ko abarenze kuri ibi bagiye kubajyana mu nkiko.

Uyu mujinya w’umuranduranzuzi wazamuwe cyane n’amafoto agaragaza abakobwa bitabiriye Nyege Nyege bavuzaga ingoma, umwe yambaye umwenda ugaragaza amabere.

Iserukiramuco rizwi nka  ‘Nyege Nyege Festival’ rimaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasirazuba, ryari rimaze iminsi ine ribera muri Uganda.

Ni iserukiramuco rikunze gutungwa agatoki mu kugaragaramo gushinjwa gutandukira umuco wa Uganda, ndetse mbere yo kuba ryari ryatewe imijugujugu, Inteko Ishinga Amategeko isaba ko rihagarikwa.

DORE AMAFOTO AGARAGAZA BIMWE MU BIHE BIDASANZWE BYARANZE ‘NYEGE NYEGE FESTIVAL’

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.