N’ubwo u Rwanda narwo rubarizwa kuri uru rutonde Ibihugu nka Somalia na Ethiopia ni byo biri ku isonga mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika bifite abakobwa bafite ubwiza buhebuje kurusha abandi. Bimaze kumenyerwa ko muri mwaka hagaragazwa ibihugu bifite abakobwa beza ku mugabane wa Afurika aho bikorwa inshuro ebyeri mu mwaka yaba mu ntangiriro zawo ndetse no mu mpera zawo. Kuri ubu hamaze gusohoka ibihugu 10 bifite abakobwa b’ikimero kurusha abandi muri Afurika.
Nkuko byatangajwe na Dail Africa ndetse n’ikinyamakuru The Nile Post mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 , uru nirwo rutonde rw’abakobwa beza muri Afurika.
1.Somalia
Ku isonga igihugu gihigika ibindi mu kugira abakobwa bafite uburanga kurusha abandi muri Afurika ni Somalia.
2.Ethiopia
Abakobwa bo muri Ethiopia bazwiho kuba bafite amaso manini kandi bafite n’amasura meza akurura benshi.
3.Egypt
Kuri uyu mwanya wa gatatu dusangaho abakobwa bo mu gihugu cya Egypt nabo bagaragara kuri uru rutonde nk’abakobwa beza bazwiho kugira indeshyo idasanzwe ku mugabane wa Afurika.
4.Afurika y’Epfo
Igihugu cya Afurika y’Epfo (South Africa) cyiza ku mwanya wa kane mu kugira abakobwa b’ikimero kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.
5.Ghana
Abakobwa bo muri Ghana bagira urugwiro cyane by’umwihariko kuri ba mukerarugendo baza babagana bikaba akarusho. Iki gihugu cyikaba kiri ku mwanya wa 5 mu bihugu 10 bifite abakobwa beza muri Afurika.
6.Eritrea
Eritrea ni igihugu gito ariko kirangwamo abakobwa beza benshi cyikaba cyiza ku mwanya wa 6 mu kugira abakobwa b’uburanga. Muri iki gihugu kandi hakunze gukoreshwa ururimi rwitwa Tigrinya.
7.Kenya
Kenya ni igihugu kigendwa na ba mukerarugendo benshi kuko byibuze buri mwaka gisurwa na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 2. Si ibi gusa kandi kuko Kenya ifite umwihariko wo kuba ari amahitamo ya mbere kuri ba mukerarugendo baba baje muri Afurika ku nshuro yabo ya mbere. Abakobwa bo muri kenya bakaba ari beza, niyo mpamvu umujyi mukuru wa Kenya ari wo Nairobi ugendwa cyane n’abagabo.
8.Morroco
Igihugu cya Morroco gituwe n’abakoresha ururimi rw’icyarabu cyane, kikaba kirangwa n’umutekano ndetse nacyo kiza kuri uru rutonde rw’ibihugu bifite abakobwa beza muri Afurika.
9.Rwanda
U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, kikarangwamo umutuzo ndetse n’ahantu nyaburanga ho gutemberera haryoheye ijisho, kikaba kandi kinakurura ba mukerarugendo batari bacye. Ku mwanya wa cyenda rero dusangaho abari b’abanyarwandakazi nabo bakurura abatari bacye.
10.Djobouti
Djibouti ni igihugu gito gifite abaturage batagera no kuri miliyoni 1 ariko ntibiyibuza kuza ku mwanya wa 10 nk’igihugu gifite abakobwa beza cyane muri Afurika. Muri iki gihugu bakaba bakoresha cyane ururimi rw’igifaransa.