Rebero: Harubakwa ikigo kizateza imbere umuco, aho uba witegeye Kigali yose (Amafoto)

Umushoramari wo mu Bufaransa ari gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umudugudu w’umuco wa Kigali ‘Kigali Cultural Village (KCV)’, ikigo cy’imyidagaduro kiri ku buso bwa hegitari 30 kigiye gutanga serivisi z’imyidagaduro ku muco w’u Rwanda.


Amateka y’umushinga yatangiriye muri Kanama 2019, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagiranaga amasezerano na ‘Vivendi Group’, ikigo kiyoboye ku isi mu bijyanye n’umuco n’itangazamakuru, hagamijwe iterambere no gushyiraho umudugudu w’umuco wa Kigali (KCV).

Ku musozi wa Rebero, muri Kicukiro, aho uba witegeye umurwa mukuru Kigali usa n’uhagaze mu kirere, ni ho hari kubakwa KCV “igamije gufungura inzira nshya zo kwidagadura zishingiye ku muco,” nk’uko RDB ibitangaza.

Uyu mushinga uzatwara miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.

Irebere amwe mu mafoto y’icyo kigo:













Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.