REG VC ntiyumva uburyo iri ku mwanya wa kabiri kandi ifite amanota menshi

Abakinnyi n’abayobozi b’Ikipe ya REG Volleyball Club baratangaza ko batiyumvisha uburyo bari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona kandi barusha amanota Gisagara VC amanota menshi.

REG VC ivuga ko itiyumvisha uburyo iri ku mwanya wa kabiri kandi ifite amanota menshi kurusha iya mbere

REG VC ivuga ko itiyumvisha uburyo iri ku mwanya wa kabiri kandi ifite amanota menshi kurusha iya mbere

Urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo rugaragaza ko Gisagara VC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 21, REG VC ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 22. Uru rutonde ni rwo abakinnyi n’ubuyobozi bwa REG VC bashingiraho buvuga ko batemeranywa na rwo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, Kapiteni w’Ikipe ya REG VC, Mukunzi Christopher yagize ati “Twe nk’abakinnyi ntitwumva uburyo uru rutonde rwakozwe. Ubusanzwe mu mikino abantu bahatanira amanota, gutsinda umukino hari amanota bitanga, ariko twe twatunguwe no kubona turi aba kabiri turusha amanota Gisagara VC”.

Ati “Twarebye mu mategeko y’impuzamashyirahamwe ku Isi FIVB, nta na hamwe iri tegeko bagendeyeho rigaragara kereka niba ryaravuzwe mu nama y’inteko rusange ubuyobozi bwacu ntibutubwire”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa REG VC, twaganiriye n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri iyi kipe, Robert Ndabikunze, avuga ko hashobora kuba harimo kwibeshya.

Yagize ati “Nka REG VC twabifashe ko harimo kwibeshya mu bakoze uru rutonde, twabonaga ko bizakosorwa isaha iyo ari yo yose”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Ishyirahamwe ry’umikino wa Volleyball ryakabaye ryihutira gukosora uru rutonde kuko rukorwa hashingiwe ku manota.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Kigali Today yaganiriye n’Umunyamabanga waryo, Mfashimana Adalbert.

Kapiteni wa REG VC ati Ni ubwa mbere mbonye amanota yirengagizwa

Kapiteni wa REG VC ati Ni ubwa mbere mbonye amanota yirengagizwa

Agira ati “Uburyo bwakoreshejwe bwakurikije amategeko. Iyo tugiye gutangira umwaka aya mategeko tuyasangiza abanyamuryango bacu kandi n’uyu mwaka ni ko byagenze”.

Mu gusobanura uko urutonde rukorwa, yagize ati “Kuva hatangira itegeko rivuga ko amakipe yatsindwanye amaseti atatu kuri abiri agabana amanota, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), twatangiye gukurikiza gukoresha itegeko ryo gutondeka amakipe dukurikije imikino yatsinze.

Itegeko tugenderaho rivuga ko mu gihe hatondekwa uko amakipe agomba gukurikirana mu irushanwa iryo ari ryo ryose, habanza imikino amakipe yatsinze n’iyo yatsinzwe. Nyuma yo kureba imikino ni ho tureba amanota amakipe afite. Icya gatatu tureba ni amaseti yagiye aboneka mu mikino amakipe yagiye akina”.

Arakomeza ati “Mu gusoza amategeko yacu tuvuga ko ibitari mu matageko yacu hitabazwa amategeko y’impuzamashyirahamwe ku Isi FIVB. Sinzi impamvu amakipe atabyumva”.

Ikipe itsinze amaseti atatu ku busa ihabwa amanota atatu, ikipe itsinze amaseti atatu kuri abiri igahabwa amanota abiri, iyatsinzwe igahabwa inota rimwe. Ikipe itsinze amaseti atatu kuri imwe ihabwa amanota atatu, itsinzwe igahabwa ubusa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.