Remera: Kubera umujinya wo gufuha umugabo yagonze imodoka yaguriye umukobwa bituma asenya n’urusengero rwa Miracle Center / Ngo nuko yari amubonanye n’undi musore!

Mu ijoro ryo Kur’uyu wa mbere tariki 11 Nyakanga 2022, mu mujyi wa Kigali I Remera umugabo yagonze urusengero ruzwi kw’izina rya Miracle center Remera , kubera umujinya n’agahinda bivugwa ko byakomotse mu gufuhira umukobwa akunda ndetse yanaguriye imodoka , maze nyuma akaza kumubonana n’undi musore.

Iyi nkuru yamenyekanye ibi bikimara kuba , doreko ngo uyu mugabo amaze gusanga hari umusore uri kumwe n’umukobwa yaguriye imodoka bari barimo iparitse hafi y’urusengero , yabasabye kuyisohokamo cyangwa se akabagonga , maze n’umujinya mwinshi uturutse kw’ifuhe agonga iyo modoka yaguriye uwo mukobwa , ibi byaje no kuvamo kwangiza urusengero.

Twegereye umwe mu baturage bari bahari witwa Gasore agira ati” byari mu kajoro saa mbiri umugabo abwirwa ko umukunzi we wari kumwe n’undi muhungu mu modoka yaguriye , maze niko kuza yihuta n’imodoka ye aba abasanze aho hegereye urusengero  ,abasangana mu modoka maze arababwira ngo muvemo cyangwa mbagonge , bakivamo ako kanya yahise agonga imodoka yaguriye uwo mukobwa biviramo no kugongwa ku rusengero rwa Miracle”

Ibyo bimaze kuba bahise bahava ndetse na Polisi ikurikirana uko byagenze hagati y’abo bombi , gusa urusengero rwo ubu rukaba ruri gusanwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.