RIB iraburira abitabira ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane butemewe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha Abanyarwanda ko hari ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane burimo kuzenguruka bukorerwa kuri murandasi (Internet) bwitwa 100K for 800K butemewe n’amategeko, rugasaba abantu kutabwitabira.


Ubwo bucuruzi bumenyerewe nka Pyramid Scheme, RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko bugamije ubwambuzi bushukana bityo ko Abanyarwanda batagomba kubwitabira, kuko butemewe mu gihugu cy’u Rwanda.

RIB irasaba abantu babigiyemo guhita babivamo kuko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Ubwo bucuruzi bivugwa ko ubugiyemo atanga amafaranga ibihumbi 100, hanyuma agashaka abandi bamushamikiraho na bo bagenda batanga nk’ayo, ku buryo nyuma y’igihe bamwizeza guhabwa amafaranga ibihumbi 800 kuko hari abantu umunani bamushamikiyeho, akaba yungutse ibihumbi 700.

Ubu bucuruzi bw’amafaranga bwa 100K for 800K buje mu gihe mu minsi ishize hari ubundi nka bwo bwigeze kwaduka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, nk’ubwitwa Super Marketings, Alliance, FX Traiding n’ibindi, bukaba bwaritabiriwe n’abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko, ariko benshi muri bo barahombye kandi ntibagira uwo babaza kuko bikorerwa kuri murandasi.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo icyo gihe yarabikurikiranye ndetse amwe mu masosiyete yabukoraga arafungwa kuko nta burenganzira yari afite bwo gukora ubwo bucuruzi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.