RIB iri gusaka urugo rwa Ingabire Victoire

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko muri aya masaha y’igicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, ruri mu gikorwa cyo gusaka urugo rwa Ingabire Victoire Umuhoza, mu rwego rwo gukomeza iperereza ku ruhare akekwaho rwo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu.


Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today/KT Press, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yagize ati “Ni byo, turi gusaka urugo rwe bitewe n’amakuru twahawe n’uwitwa Munyabugingo Gaston, wafashwe agerageza guhunga igihugu. Mu ibazwa rye yahishuye byinshi birimo na Ingabire n’abandi bantu benshi”.

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, yari (Ingabire) arimo gukorwaho iperereza, uko gusaka rero bikaba ari kimwe mu bikorwa by’iperereza. Rimwe na rimwe gusaka urugo rw’umuntu birakorwa iyo ari ngombwa, kugira ngo byorohereze iperereza, ari na byo turi gukora. Hari abantu benshi bari muri iri perereza”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.