RIB yafashe Gitifu na Dasso bavugwaho gukubita umuntu bakamwangiza ubugabo

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari Habimana Protogene na DASSO Niyonsaba Jerome bo mu Karere ka Karongi, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage.


Itangazo RIB yashyize kuri Twitter tariki ya 24 Mata 2020, ivuga ko abaregwa bafungiye kuri sitasiyo ya Gashari mu Karere ka Karongi mu gihe bagikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. RIB ikaba yongeye kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo 121 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuturage wareze Habimana Protogene na DASSO Niyonsaba Jerome avuga ko kumukubita byabaye tariki 09 Werurwe 2020 mu kabari ka Mbonyinshuti Herman mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi bimuviramo kwangirika imyanya y’ubugabo nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Umuseke.

Agira ati; “Twari mu kabari twicaye ahantu hamwe, na bo bari mu kindi cyumba, baza kuvuga ngo twateje umutekano muke kandi amasaha y’akabari yarangiye, dusohoka dusanga hanze hari imvururu, turasobanuza aho kutubwira baza bashaka gukubita, dusa n’aho tugenda baradukurikira, ndabaza nti ‘ko mudukurikiye’, Gitufu ankubita urushyi, mbona DASSO na we aje ashaka kunkubita, ngiye kwitabara ‘ankubita umugeri ngwa hasi’.”

Uyu muturage avuga ko akiva aho yababaye ajya ku ku Kigo Nderabuzima cya Birambo bamujyana ku Bitaro bya Kirinda, anyura mu cyuma basanga ntibamubashije bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) aho bamubaze ubugabo basanga hari udutsi twangiritse, ndetse bavomamo amazi, bongera guteranya.

Avuga ko umugeri yakubiswe watumye atanga akayabo k’amafaranga kandi kubera ikibazo cya COVID-19 bitamukundiye ko asubira kwa muganga tariki 21 Mata 2020 kugira ngo barebe niba aho bamubaze nta kindi bakora ngo arusheho kumererwa neza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.