RIB yafashe Gitifu w’Umurenge ushinjwa gufunga umuturage mu buryo butemewe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, Kanyarukato Augustin ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Muhoza, aho akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangarije Kigali Today ko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca yafashwe ku mugoroba wo ku itariki 11 Mata 2020, akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza.

Yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yamufunze kuva ku itariki 06 Mata 2020, arakorerwa idosiye hanyuma azashyikirizwe ubugenzacyaha.”

Hari amakuru Kigali Today yamenye avuga ko icyo uwo mugitifu yaba yahoye uwo muturage witwa Munyaneza ari uko ngo yasanze yubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko amufungira mu murenge mu gihe cy’icyumweru amuca n’amafaranga ibihumbi 300.

Icyakora Umuvugizi wa RIB, yavuze ko amakuru y’ibijyanye n’icyo uwo muyobozi yafungiye uwo muturage bikiri mu iperereza.

Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kumenya ibyaha bakabisobanukirwa bakabyirinda bakabirinda n’abandi, hanyuma n’aho bibaye bagatanga amakuru hakiri kare kugira ngo ababigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.

Nk’uko Umuvugizi wa RIB akomeza abivuga, icyo cyaha uwo muyobozi akekwaho, gihanishwa n’ingingo ya 151.

Yagize ati “Ingingo ya 151 ni yo ikora kuri uriya mugitifu, aho ivuga ko umuntu wese ukoresheje ikiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko aba akoze icyaha”.

Arongera ati “Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka irindwi”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.