RIB yafunze abantu batandatu barimo n’abanyamakuru babiri

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2020, rwataye muri yombi abantu batandatu, bahuriye mu itsinda ryiyise ‘Abahujumutima’, barimo n’abanyamakuru babiri.


Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Kangondo II, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakaba bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’inzego z’ibanze bwabimenyeshejwe ndetse hatitawe no kumabwiriza yo kwirinda kwandura icyorezo cya COVID-19.

Amakuru avuga ko abo banyamakuru bafatanywe n’abo bantu ari abakorera Afrimax TV Online.

RIB irongera kwibutsa Abaturarwanda ko amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, agomba kubahirizwa na buri wese kandi ko itazihanganira uwo ari we wese uzashyira abaturage mu kaga anyuranya n’ayo mabwiriza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.