RIB yafunze Gitifu w’Umurenge, uw’Akagari na ba DASSO babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze witwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Tuyisabimana Jean Leonidas, n’abacunga umutekano babiri bazwi ku izina rya ba DASSO ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.


RIB ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse. RIB ivuga ko bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abaturanye n’abahohotewe bavuga ko byabaye ku wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, amakimbirane akaba ashobobora kuba yaraturutse ku bayobozi basabye abo baturage kwambara udupfukamunwa nyamara ntibabyubahirize.

RIB irongera kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.