RIB yakiriye ibirego 55 by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyunamo

Mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye tariki 7 kugeza kuri 13 Mata 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwakiriye ibirego 55 by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.

Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi mushya wa RIB

Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi mushya wa RIB

Nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, urebye ibi birego byaragabanutse ugereranyije no mu mwaka ushize wa 2019, kuko ho habonetse ibirego 72.

Ibi birego by’ingengabitekerezo ya Jenoside ngo byabonetse hirya no hino mu gihugu, kandi kugeza ubu biracyakorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane koko niba ari ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo hanamenyekane uko abo bizahama bazahanwa.

Ku bw’ibyo, Marie Michelle Umuhoza anavuga ko kugeza ubu muri ibyo birego 55 hataramenyekana umubare w’iby’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Kugira ngo nkubwire ngo muri biriya byaha dufitemo ingengabitekerezo za Jenoside icumi, dufitemo gupfobya Jenoside bingana gutya, ibyo bizaza nyuma, iperereza ryararangiye”.

Akomeza agira ati “Mu birego 55 twakiriye, iperereza rishobora gusanga ibyaha by’ingengabitekerezo birimo birenga ibirego, harimo ibindi bikorwa bigize icyaha, cyangwa se ugasanga biranagabanutse”.

Atanga urugero ku wagiye mu murima w’umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside akarandura imyaka, agira ati “Iperereza rishobora kuzagaragaza wenda ko bwari ubujura, aho kuba guhohotera uwacitse ku icumu nk’uko byitwa mu itegeko ry’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Avuga ko ibirego byose bakiriye bikiri mu iperereza, ku buryo atahita atangaza ibyo guhohotera abarokotse Jenoside, gusa mu byasohotse mu bitangazamakuru harimo icyo kwangiza imyaka itandukanye mu bice bitandukanye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.