RIB yataye muri yombi umusore n’inkumi basambaniye ku Kinamba munsi yo kwa Bonk Bar kukarubanda abantu bashungereye / Mbega amafaranga bari babasheteye!

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umusore w’imyaka 33 n’umukobwa w’imyaka 23 baherutse kugaragara bakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Amashusho y’aba bombi amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, bikavugwa ko ibyo gusambanira mu ruhame babikoze ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, babikorera ahitwa ku Kinamba mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamutwe, Umudugudu wa Nkingi.

Umusore (wambaye ishati y’umweru n’ingofero) yagaragaye asambana n’umukobwa bazengurutswe n’abiganjemo abamotari

Uwo musore asanzwe atuye mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro naho umukobwa atuye mu Murenge wa Gisozi ,Akagari ka Musezero ahitwa mu Budurira.

Uwo musore wagaragaraga nk’uwasinze, ngo yasanze abamotari bashyizeho intego y’amafaranga ibihumbi bitandatu (6000Frw) ku muntu wemera gusambana n’uwo mukobwa mu ruhame. Uwo mukobwa na we wasaga n’uwasinze bikavugwa ko asanzwe akora n’uburaya, ngo yari yemerewe ibihumbi bitatu (3000Frw) naramuka yemeye ko bamusambanyiriza mu ruhame.

Bombi ngo barabyemeye maze bahita babikorera imbere y’abantu bari bateraniye aho, bahabwa n’amafaranga bari bemerewe.

Bafashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023 bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame.

Iki cyaha kivugwa mu ngingo ya 143 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Bagaragaye basambana mu muhanda munsi yo kwa Bonk Bar abamotari bashungereye bari kubashetera amafaranga.

Uyu musore n’inkumi ubu bagejejejwe muri RIB kubera gukorera ibiteye isoni mu ruhame

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.