RIB yerekanye Paul Rusesabagina ukekwaho kurema no kuyobora ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba (Video)

Urwego rw’Igihugu rishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruramenyesha Abanyarwanda n’amahanga ko binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe ubu akaba ari mu maboko ya RIB.

Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere

Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere

Rusesabagina arakekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Itangazo rya RIB rivuga ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018, no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Ubu Rusesabagina afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Remera, mu gihe hagikorwa iperereza ku byo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikiranabyaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya RIB mu Mujyi wa Kigali.

Reba iyi Video wumve ibyo ashinjwa byose

Video: Richard Kwizera

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.