Rihanna ageze aho nawe agiye kwibaruka , yatunguranye mu kumurika imideli atwite yambaye utwimbere

Umuhanzikazi Rihanna aherutse gutungurana atangaza ko atwite, kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntahwema gutungura abamukurikira.

Uyu mukobwa w’imyaka 34 kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022 yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week aho inzu y’imideli ya Dior yerekanaga imyambaro yayo mishya.

Rihanna yatunguranye agaragara yambaye akenda gateye nk’ikanzu ariko kabonerana cyane ku buryo n’imyenda y’imbere yose yagaragaraga ndetse n’inda y’imvutsi igaragara.

Robyn Rihanna Fenty  w’imyaka 34 y’amavuko ni umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umunyamideli akaba n’umucuruzi.

Rihanna yavukiye muri Saint Michael akurira i Bridgetown, muri Barbados.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.