Rihanna n’umuraperi wamwemeje bibarutse undi mwana / Reba Amafoto y’uyu muryango wibereye mu buryo bwa gisazi

Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, yibarutse umwana wa kabiri yabyaranye n’umuraperi A$AP Rocky bamaze igihe bakundana kandi babana. TMZ yavuze ko uyu mugore amaze iminsi itari myinshi yibarutse umwana w’umuhungu. Ikomeza ivuga ko yibarutse mu ntangiro z’uku kwezi ariko we na A$AP Rocky bagahitamo kubigira ubwiru bukomeye. A$AP Rocky na Rihanna kuva bahura bahora bavugwa kenshi kubera imyambarire ya gisazi bajya batunguza abantu

Iki kinyamakuru cyahawe amakuru n’umuntu wa hafi y’uyu muhanzikazi ko yabyariye mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika, ku wa 3 Kanama 2023. Ntabwo izina ry’umwana we riramenyekana ariko amakuru ahari avuga ko ritangirwa n’inyuguti ya “R”.

Mu matariki 10 uku kwezi, ibitangazamakuru bitandukanye ku Isi byatangiye kunuganuga ko Rihanna, yaba yarabyaye ariko bifatwa nk’ibihuha kuko benshi ntibavugaga igitsina yibarutse cyangwa se amazina y’umwana cyangwa se ibindi byagaragaza ko koko haba hari abafite amakuru y’impamo.

Rihanna w’imyaka 35 yeretse abakunzi be ko atwite umwana wa kabiri mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye mu rukerera rw’itariki 13 Gashyantare 2023 mu Mujyi wa Arizona kuri State Farm Stadium. Ubwo uyu muhanzikazi yinjiraga ku rubyiniro, yafashe ku nda ye n’ikote rifunguye imbere yereka abakunzi be iyi nkuru nziza yari abafitiye.

Rihanna ni we muhanzikazi wa mbere waririmbye muri ibi bitaramo bya Super Bowl Halftime Show bifatwa nk’ibikomeye ku Isi atwite. Nyuma yaho yagiye agaragara mu bindi birori birimo nka Met Gala y’uyu mwaka yabaye muri Gicurasi. Kuva ubwo yaherukaga kugaragara mu ruhame muri Kamena uyu mwaka. Uyu muhanzikazi yari yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu tariki ya 13 Gicurasi 2022 bise RZA Athelston Mayers.

Urukundo rwa Rihanna na A$AP Rocky bamaze kubyarana ubugira kabiri, rwatangiye kunugwanugwa mu mpera za 2020. Muri Gicurasi 2021, uyu mugabo yabwiye GQ Magazine ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe. Icyo gihe ntabwo yigeze aruvugaho byinshi, ariko yagize ati “Ni we wenyine.”

Yabajijwe ku bijyanye no kwibaruka mu gusubiza avuga ko ari ibintu byamushimisha, ati “Ntekereza bizaba ari igitangaza. Nzaba ndi umubyeyi utangaje. Nzagira umwana w’umuhanga cyane.” A$AP na Rihanna bari barakunze kugirana ubucuti bwibazwagaho mu itangazamakuru guhera mu 2013.

Muri Mutarama 2020, Rihanna yari yatandukanye n’Umuherwe Hassan Jameel bakundanaga, mu gihe A$AP Rocky yakundanye n’ibyamamare nka Kendall Jenner bakundanye mu 2017 n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré, mbere yo gukundana na Rihanna.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.