Robots zigiye kwifashishwa mu gupima COVID-19 ni umusaruro wa Rwanda Day

Ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yakiriye robots eshanu zagenewe gukoreshwa mu guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya COVID-19.


Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje ko uyu ari umusaruro w’ingenzi wavuye muri Rwanda Day.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Clare Akamanzi yahaye ikaze mu Rwanda ikigo cyitwa Zora Robotics, ari na cyo cyakoze izo robots u Rwanda rugiye gukoresha mu bikorwa byo gusuzuma no kuvura COVID-19.

Fabrice Goffin, Umuyobozi w’iki kigo cy’ikoranabuhanga ni umwe mu bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Budage tariki 5 Ukwakira umwaka ushize wa 2019.


Mu ijambo yavugiye muri Rwanda Day, Fabrice Goffin yavugaga ko yiteguye gusura u Rwanda nyuma yo kubona uburyo u Rwanda rushyira ingufu mu kumenyekanisha ibyiza bihakorerwa.

Yagize ati “Mu mezi ane ashize, natangiye kuganira na Ambassade y’u Rwanda, ndetse ngeze hano nabashije kumenya ikintu kidasanzwe. Abantu bose barambwira bati ’uzasure u Rwanda, hari ibintu byinshi biri kubera mu Rwanda’. Mwashyize ingufu nyinshi mu kumenyekanisha igihugu cyanyu, ariko Abanyaburayi benshi bafite amakuru atari yo ku gihugu cyanyu. Ariko ibyo maze kubona muri aya mezi ane ashize, bituma numva mbubashye cyane. Ndateganya gusura u Rwanda mu kwezi gutaha.”

Perezida Kagame yamusubije ko yiteguye kumwakira mu Rwanda, ndetse amusaba no kuzana robots ze mu Rwanda.

Nyuma y’uko ageze mu Rwanda, mu mpera z’umwaka wa 2019, Fabrice Goffin avuga ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, ndetse ahita atangiza ishami ry’ikigo cye ku mugabane wa Afurika, ZoraBots Africa.

Agira ati: “Twakunze u Rwanda n’abaturage barwo, kandi byigaragaza ko ari ho twari butangirize ibikorwa by’ikigo cyacu ku mugabane wa Afurika.”

Akomeza avuga ko mu rugendo rwabo bahura n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’ikoranabuhanga mu Rwanda, Paula Ingabire.

Agira ati: “Ibiganiro tugirana ni byiza kandi bitanga icyizere. Intambwe ikurikiraho ikaba kwari ugushinga ZoraBots Africa. Kwandikisha ikigo bikorwa mu munsi umwe gusa. Ubu ngubu dufite ibiro byacu bikora neza biri kumwe n’ahantu twerekanira ibikorwa byacu.”


Robots za ZoraBots Africa zashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020. Izi robots zahawe amazina y’Ikinyarwanda; ari yo: Akazuba, Ikizere, Mwiza, Ngabo, na Urumuri; zikazifashishwa cyane mu gupima ubushyuhe bw’umubiri, kugenzura uko ubuzima bw’umurwayi bwifashe, ndetse no kubika amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bw’umurwayi.

Indi mirimo izi robots zishobora gukora harimo kugemurira abarwayi ibiribwa n’imiti mu byumba barwariyemo, kumenyesha abaganga ibibazo runaka bishobora kuvuka; zikaba zifite ubushobozi bwo gupima abarwayi bari hagati ya 50 na 150 ku munota.

Amafoto: RBC

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.