Rose Muhando yageze i Kigali aho we n’abandi ba Stars bo mu Rwanda bari butaramire muri Canal Olympia

Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzania, Rose Muhando, yageze mu Rwanda yitabiriye igitaramo cyo gusoza ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live aza gutaramanamo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda bakomeye.

Ni igitaramo cyiswe ‘Praise & Worship Live Concert’ kizaba ku wa 6 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Akigera mu Rwanda, Rose Muhando yavuze ko yishimiye kuhagera avuga ko yiteguye gushimisha abazitabira igitaramo azaririmbamo.

Uyu muhanzikazi azahuriramo n’abandi bo mu Rwanda barimo Gaby Kamanzi bazaririrmba mu gitaramo cyatumiwemo Israël Mbonyi, Rata Jah, Gisèle Precious, Annette Murava, Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire, Kingdom of God Ministries, MD, Tonzi, Aime Frank, James na Daniella, Theo Bosebabireba, True Promises na Gisubizo Ministries.

Rose Muhando watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Rose Muhando yamenyekanye mu myaka irenga 10 mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nibebe”, “Mteule Uwe Macho”, “Kitimutimu”, “Jipange Sawasawa”, “Nyota ya Ajabu”, “Utamu Wa Yesu”, “Nampenda Yesu” n’izindi zitandukanye.

Yatangiye kumenyekana guhera mu myaka ya 2004 na 2005. Byari mbere y’uko yari amaze igihe ari umuyobozi wa korali yaririmbagamo yitwa Saint Mary’s Choir yo muri Dodoma mu rusengero rwa Chimuli Anglican Church. Mu 2011 yasinye amasezerano yo gukorana na Sony Music.

Rose Muhando yasesekaye ku kibuga k’indege cya Kanombe mw’ijoro rya tariki ya 5 werurwe 2022

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.