Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gufatira ibihano ababyeyi badafasha abana gukurikira amasomo bakabajyana gukora ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi.
Ni ikibazo gihangayikishije abatuye Umujyi wa Gisenyi kubona abana birirwa bazenguruka umujyi bacuruza imbuto, imboga, ibipapuro byo gutwaramo ibicuruzwa bagataha ku mugoroba.
Ubu bucuruzi burimo abana b’imyaka irindwi kuzamura kugeza ku biga mu myaka ya gatanu n’uwagatandatu.
Ni imbogamizi ikomeye ku burere bwabo mu gihe leta yashyizeho gahunda yo kwigisha abana hakoreshejwe amaradiyo na televiziyo, amasomo azabafasha nibasubira ku ishuri.
Abana mu Mirenge ya Rugerero, Rubavu na Nyamyumba ni bo baboneka mu mujyi bari mu bikorwa byo gutoragura ibyuma aho bajugunye imyanda abandi bakora ibikorwa by’ubucuruzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Bonaventure Karekezi, aherutse gutanga ikiganiro kuri Radiyo y’Abaturage ya Rubavu, avuga ko ababyeyi bagomba kwita ku nshingano bakarinda abana icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Turasaba ababyeyi kwita ku nshingano bakamenya aho abana birirwa. Umwana akenera gukina, gukoranaho n’abandi kandi ibyo akoraho bishobora gutuma yandura akaba yaza akanduza n’ababyeyi, buri wese yagombye kumva ko ikibazo cyo kwirinda kimureba akanarinda abandi”.
Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today bavuga ko iwabo babasiga mu ngo ntabyo kurya no gukora bafite, bagahitamo kujya kubishaka mu mujyi, aho birirwa mu kazi ko gusaba, gutoragura ibyuma abandi bagakora ubucuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko batangiye akazi ko kubakura mu mujyi bababuza kujya mu masoko, ariko bigisha ababyeyi kwita ku nshingano zo kurera no kubuza abana kuva mu rugo birinda icyorezo cya COVID-19.
Agira ati “Ntibikwiye ko umwana ava mu rugo muri iki gihe twirinda icyorezo cya COVID-19, ariko hari ababyeyi batita ku nshingano ngo bamenye aho abana bari, bafashe abana gukurikirana amasomo atambuka kuri radiyo na televisiyo.
Ubu twatangiye kubabuza kujya mu masoko ndetse no kubafata tukabasubiza ababyeyi, gusa duteganya no kubahana kugira ngo bite ku nshingano”.
Bamwe mu babyeyi babona urujya n’uruza rw’abana mu mujyi bakora ibikorwa by’ubuzererezi n’ubucuruzi, bavuga ko bishobora kuzagira ingaruka ku myigire y’abana.
Nyirahabimana agira ati “Ibi abana barimo bizagira ingaruka amashuri natangira, aba bana bazishimira gukomeza gukorera amafaranga aho kujya kwiga”.
Uretse kuba ababyeyi bamwe bafite impungenge z’abana abandi babyeyi bavuga ko kurekura abana bakajya mu bucuruzi, abana b’abakobwa bashobora no kubihuriramo n’ibishuko bishobora no kuvamo kubasambanya.